sangiza abandi

Minisitiri Habimana yashimye imbaraga Akarere ka Huye kashyize mu guhashya ubukene

sangiza abandi

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique yashimye aho Akarere ka Huye kageze kagabanya igipimo cy’ubukene mu baturage, kuri 15.3%, ndetse aboneraho no gusaba abayobozi b’aka karere gukomeza gutanga serivisi nziza ku baturage.

Ni ibyo yagarutseho kuri uyu wa kabiri, tariki ya 12 Kanama 2025, ubwo ari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Marie Solange Kayisire, n’abandi bayobozi batandukanye, basuraga ibikorwa by’iterambere byegerejwe abaturage mu Karere ka Huye.

Yamurikiwe imwe mu mishinga y’ingenzi iheruka gushyirwa mu bikorwa harimo icyanya cyahariwe inganda cya Huye (Huye industrial park) kiri ku butaka bwa hegitare 50, aha harimo inganda eshatu zikora, naho izindi eshatu ziracyari kubakwa.

Aba bayobozi basuye laboratwari ikora imiti ya Labophar, basura n’uruganda rukora ibiryo by’amatungo rwa Huye Feeds, rufite ubushobozi bwo gukora toni 40 z’ibiryo bigaburirwa amatungo ku munsi nk’ inkoko, inka, n’ingurube.

Aba bayobozi bashimye aho ibyo bikorwa biteza imbere abaturage bigeze, ndetse basaba ko byongerwamo imbaraga kugirango bikomeze kuzana impinduka zigaragara mu baturage.

Ni uruzinduko rukurikira urwo yari yagiriye mu Karere ka Nyanza na Gisagara ku wa mbere, tariki ya 11 Kanama.

Muri Gisagara, Minisitiri Habimana na Kayisire basuye uruganda rutunganya amashanyarazi ruyakuye muri Nyiramugengeri, banasura umudugudu w’ikitegererezo wa Ruhuha, baganirizwa n’abaturage uburyo ibikorwaremezo begerejwe byabateje imbere.

Mu Karere ka Nyanza ho bagiranye inama n’abayobozi b’aka karere, abasaba guhora baharanira ko umuturage afashwa kw’iteza imbere, ati” Dushinzwe kwita ku mibereho n’iterambere by’umuturage, ari yo mpamvu dusabwa kwegera umuturage. Turasabwa gukemura ibibazo by’abaturage ku gihe no kubaha serivisi nziza.”

Photos:

[fluentform id="3"]