Urukiko rwa Gisirikare ruherereye i Nyamirambo kuri uyu wa 13 Kanama 2025, rwatangiye kuburanisha abantu 28 barimo abofisiye mu Ngabo z’u Rwanda, mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS) n’abasivili, bakekwaho ibyaha birimo ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa leta icyo utagenewe.
Ibyaha bakurikiranweho bijyanye n’uburyo haguzwe amatike y’indege kuri Konte ya Minisiteri y’Ingabo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Muri uru rubanza haregwa Umuvugizi wa RCS, CSP Hillary Sengabo na CSP Olive Mukantabana na we ukorera muri uru rwego, abasirikare batatu barimo Captain Peninah Mutoni na Captain Peninah Umurungi.
Abasivili bari kuburanishwa muri uru rubanza barimo umunyamakuru Ndayishimiye Reagan uzwi nka Rugaju, Ishimwe Ricard na Mucyo Antha Biganiro wahoze muri uyu mwuga.
Mbere yuko Inteko itangira iburanisha, Abaregwa babanje kubwirwa umwirondo wa buri umwe, babazwa niba kandi biteguye kuburana.
Captain Peninah Mutoni we yahise agaragaza inzitizi z’uburwayi, agaragaza ko atiteguye kuburana.
Umwunganizi we yavuze ko umukiriya we atiteguye kuburana kubera ko ikirego cy’Ubushinjacyaha yakibonye saa mbiri z’ijoro, naho uyu munyamategeko we akibona mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Kanama, bityo ko batabonye umwanya uhagije wo gutegura urubanza.
Urukiko rwahise rwanzura ko inzitizi ze zahabwa ishingiro, cyakora rugaragaza ko abandi bo baburana .
Abaregwa bari bambaye impuzangano z’imfungwa za gisirikare z’ibara ry’icyatsi uretse Umuvugizi wa RCS, CSP Hillary Sengabo na CSP Olive Mukantabana na we ukorera muri uru rwego.
Abacamanza bahise bahamagara abaregwa, umwe ku wundi abazwa niba yemera ibyo aregwa cyangwa abihakana.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko bushinja CSP Sengabo, CSP Mukantabana na Capt Umurungi kuba ibyitso ku cyaha cyo guha inyandiko abo zitagenewe no ku cyaha cyo gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe.
Baregwa kandi ibyaha birimo ubufatanyacyaha mu kwakira inyandiko utemerewe, ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe, ubufatanyacyaha mu gukora no gukoresha inyandiko mpimbano.
Rugaju Reagan na Mugisha Frank bita ‘Jangwani’ na Mucyo Antha baregwa kuba icyitso mu guhabwa no kuriganya impapuro zitangwa n’inzego zabugenewe ndetse n’icyaha cyo kuba icyitso mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe.
Iburanisha ryashyizwe mu muhezo
Nyuma yo kumva buri ruhande, Ubushinjacyaha bwazamuye inzitizi busaba ko iburanisha ryaba mu muhezo.
Imwe mpamvu bwagaragaje ni uko ibyo abaregwa bufitanye isano na Minisiteri y’Ingabo.
Ati” Ntabwo watandukanya Minisiteri y’Ingabo n’umutekano w’Igihugu.”
Uhagarariye ubushinjacyaha yasabye Perezida w’Inteko Iburanisha gusuzuma icyifuzo bityo Iburanisha rikaba mu muhezo.
Abunganira abaregwa bo ntibemeye icyo cyifuzo, bagaragaza inzitizi z’uko hari imiryango ikeneye kumva ubutabera bw’abaregwa.
Abunganira abaregwa babwiye Urukiko ko urubanza rudakwiye kujya mu muhezo kuko hari abantu bazajya kwishingira ababuranyi ku buryo bigoye kwishingira umuntu imu gihe utazi ibyavugiwe mu iburanisha.
Bati “Ikiburanwa ntabwo kizahungabanya umutekano w’Igihugu.”
Nyuma yo kumara akanya inteko y’abacamanza baganira, urukiko rwasanze urubanza ruregwamo abakozi ba Minisiteri y’Ingabo, rwaba mu muhezo.
Abafite abishingizi bo rwagaragaje ko byaza kuganirwaho nyuma, rutegeka ko abantu basohoka rugakomeza mu muhezo.









