Perezida Paul Kagame ari kumwe n’abandi bakuru b’ibihugu byo mu miryango ya EAC na SADC bitabiriye inama idasanzwe yiga ku bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC.
Iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, iyoborwa na Perezida wa Kenya ari nawe uyobora EAC, William Ruto na Perezida wa Zimbabwe, ari nawe uyobora SADC, Emmerson Dambudzo.
Inama nk’iyi yaherukaga muri Werurwe uyu mwaka, yafatiwemo imyanzuro itandukanye irimo no guhagarika intambara mu burasirazuba bwa RDC no kugera ku mahoro arambye.
Icyo gihe nabwo yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga, yitabiriwe n’abarimo Félix Tshisekedi wa RDC, Paul Kagame w’u Rwanda, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi n’abandi.
Muri iyo nama kandi hemejwe itsinda ry’abahuza batanu bo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryo kugarura amahoro mu Burasirazuba bw’Akarere.
Muri abo harimo Olusegun Obasanjo, wahoze ari perezida wa Nigeria,Uhuru Kenyatta, wahoze ari perezida wa Kenya, Kgalema Motlanthe, wabaye perezida wa Afurika y’Epfo (2008 – 2009), Catherine Samba Panza, wahoze ari perezida wa Centrafrique na Sahle-Work Zewde, wahoze ari perezida wa Ethiopia.
Muri Mata uyu mwaka, Perezida wa Kenya, Dr. William Samoei Ruto, yasabye Umuryango w’Abibumbye gushyigikira gahunda y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’Amajyepfo (SADC) yo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu Karere muri rusange.
Ni icyifuzo yagejeje ku Muyobozi Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, mu kiganiro bagiranye ku murongo wa telefoni ku wa 3 Mata 2025.
Yasobanuriye Guterres ingamba zafatiwe mu nama yahuje abakuru b’ibihugu bya EAC na SADC tariki ya 24 Werurwe, hifashishijwe ikoranabuhanga.
Perezida Ruto yagize ati “Nasabye Loni gushyigikira umuhate wa EAC na SADC mu gushyira mu bikorwa inzira iganisha uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku mahoro.”
Ku rundi ruhande, SADC yakunze gushyirwa mu majwi n’umutwe w’Ihuriro AFC/M23 ko yaba ifata uruhande mu kibazo cy’umutekano mu karere .







