sangiza abandi

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yitabiriye itangizwa ry’Inama ya Hamburg mu Budage

sangiza abandi

Ku wa 7 ukwakira 2024, Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yitabiriye itangizwa ry’Inama ya Hamburg yiga ku iterambere rirambye iri kubera mu Budage.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko Minisitiri Dr. Edouard Ngirente ari mu Budage aho yitabiriye itangizwa ry’Inama ya Hamburg yiga ku iterambere rirambye. Iyi nama yahuje abafata ibyemezo mu bya politike n’abikorera, aho baganira ku kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’iterambere rirambye.”

Kuri ubu hari intego 17 z’iterambere rirambye zirimo kurandura ubukene, inzara, kugira ubuzima n’imibereho myiza, kuzamura ireme ry’uburezi, uburinganire, kugera ku mazi meza n’isukura, korohereza abatuye isi kubona ingufu kandi mu buryo buhendutse no guteza imbere umurimo n’iterambere ry’Ubukungu.

Hari kandi guteza imbere inganda, udushya n’ibikorwaremezo, kugabanya ubusumbane, guteza imbere imijyi, kurwanya ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, kubungabunga ubutaka, guteza imbere amahoro n’ubutabera ndetse n’ubufatanye mu gushyira mu bikorwa izo ntego.

Muri iyi nama ya Hamburg Minisitiri Dr. Ngirente yitabiriye ikiganiro cyibanze ku ntambwe zashyigikira iterambere rya Afurika, ashimangira akamaro ko gukoresha neza inkunga n’inguzanyo z’amahanga, guhanga imirimo, gusakaza amashanyarazi no kubaka ibikorwaremezo.

Iyo nama yitabiriwe n’abantu 1600 baturutse mu bihugu 102 hirya no hino ku Isi ikaba yitezweho gutanga umusanzu ukomeye mu birebana no gushyira mu bikorwa intego z’iterambere rirambye.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]