Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano Mboneragihugu, Dr.Bizimana Jean Damascene yasabye abarangije mu Itorero Indangamirwa kuba bandebereho muri byose n’urumuri rw’u Rwanda rushya.
Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Kanama 2025, ubwo hasozwaga itorero Indangamirwa icyiciro cya 15.
Abaryitabiriye mu minsi 45 bamaze, bahawe amasomo atandukanye agamije kububakamo indangagaciro, kirazira z’Umuco Nyarwanda no kurangwa n’ubutore.
Muri uyu muhango Intore zagaragarije aba bayobozi bimwe mu byo batojwe birimo uko batanga amabwiriza y’urugamba, imyitozo njyarugamba, akarasisi n’ibindi.
Minisitiri Dr Bizimana mu butumwa bwe, yavuze ko abarangije iri torero bakwiye kubera u Rwanda Intwari aho bari hose.
Yagize ati “Dushimiye cyane Intore 443 zirangije Itorero Indangamirwa icyiciro cya 15 mu kigo cy’ubutore cya Nkumba. Murangije Itorero ribahaye ubumenyi bwo kuba bandebereho muri byose, kuba urumuri rw’u Rwanda rushya. “
Yakomeje ati “Mutashye muri amakombe n’amasimbi. Muzakomere ku muheto, mubere u Rwanda intwari aho muri hose, iteka ryose, muri byose muzabe ba Mutaganzwa.
Dushimiye n’ababyeyi bohereje abana mu Itorero Indangamirwa. Abandi namwe umwaka utaha ntimuzacikanwe. Ibyiza biri imbere mu kubaka u Rwanda rwa twese. Mukomere ku mihigo.”
Minisitiri Dr Bizimana mu muhango wo gusoza iri torero, yavuze ko hari gahunda yo gukomeza kongera umubare w’intore bityo inzego zose zikwiye kubigiramo uruhare.
Ati “Turateganya kongera ubushobozi bw’iki kigo n’umubare w’Intore zitwoza no gukomeza gutoza urubyiro rwo mu mashuri n’abari mu mirimo itandukanye yaba iya leta n’iyabikorera.”
Yakomeje agira ati “ Ibyo bizashoboka kuko hari gahunda yo kongera ubushobozi bw’iki kigo nkuko nabivugaga ( cya Nkumba) ariko no mu ntara no mu turere, hakazashyirwaho uburyo bwo gutoza intore zacu z’urubyiruko.
Kongera umubare w’Intore kandi bizashoboka inzego zose za leta, iz’abikorera, amashyirahamwe, koperative, amatorero n’amadini n’izindi nzego nibakomeza gahunda nziza yo gushyira itorero na Ndi umunyarwanda mu igenamigambi rya buri mwaka.”.
Yabwiye kandi abarangije Itorero ko imyitwarire myiza yabaranze mu gihe batozwaga bibahesha izina ry’ubutwari mu ruhando rw’izindi ntore n’ikivugo cy’Ubutware.
Itorero Indangamirwa Icyiciro cya 15 ryitabiriwe n’abasore n’inkumi basaga 443, harimo abakobwa 208 n’abahungu 235.
Muri abo harimo abiga mu mahanga 105, abiga mu mashuri mpuzamahanga akorera mu Rwanda 103, n’urubyiruko 235 baturutse mu turere twose trw’u Rwanda babaye indashyikirwa ku rugerero icyiciro cya 12 rugizwe n’abarangije amashuri y’isumbuye.











