sangiza abandi

Amerika igiye gutangira gupima Marburg abagenzi bose baturutse mu Rwanda

sangiza abandi

Ikigo Gishinzwe Gukumira Indwara z’Ibyorezo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (CDC) cyatangaje ko kigiye gutangira gupima abagenzi bavuye mu Rwanda virusi ya Marburg. 

izi ngamba zizatangira gushyirwa mu bikorwa ku itariki ya 14 Ukwakira 2024, aho hazajya hapimwa abari mu Rwanda byibura iminsi 21 ishize. 

Mu itangazo bashyize hanze bagize bati “Kuva ku itariki ya 14 Ukwakira, abagenzi bose bari mu Rwanda nibura mu minsi 21 ishize bazahindurirwa ibyerekezo byabo muri Amerika.”

Bisobanuye ko bazajya bakirirwa ku bibuga by’indege bitatu birimo icya Chicago O’Hare, icya JFK kiri i New York ndetse na Washington Dulles kiri i Virginia. Bakazajya bapimwa umuriro ndetse n’ibindi bimenyetso bya Marburg mu kwirinda ikwirakwira ryayo. 

CDC kandi yasabye abatuye muri Amerika kwirinda ingendo zitari ngombwa bakorera mu Rwanda. 

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]