Perezida wa Kenya,Wiliam Ruto, yagennye ba Ambasaderi bahagarariye iki gihugu mu bindi bihugu birimo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu bice bya Goma bigenzurwa n’umutwe wa M23.
Ibiro bya Perezida wa Kenya, byatangaje ko umukuru w’iki gihugu, yashyizeho ba Ambasederi n’abahagarariye inyungu z’iki gihugu mu bindi bihugu.
Mu bo yatangaje harimo ko yagize Amb.Moni Manyange, guhagarira Kenya mu murwa mukuru wa DRC, i Kinshasa.
Icyakora icyateye urujijo ni uburyo yashyizeho Judy Kiaria Nkumiri nk’uhagarariye inyungu za Kenya mu bice bya Goma, kuri ubu biri kugenzurwa n’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa RDC.
Ubutegetsi bwa Congo bufata M23 nk’umutwe w’iterabwoba, wateye iki gihugu ugafata ibice byacyo.
Mu mpera z’umwaka ushize nibwo intambara yongeye guhindura isura hagati ya AFC/M23 n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta muri teritwariza Nyiragongo, Rutshuru na Masisi mu nkengero z’umujyi wa Goma.
Byaje kurangira mu ntangiriro z’uyu mwaka AFC/M23 yigaruriye umujyi wa Goma umurwa mukuru w’intara ya Kivu ya ruguru mu kwezi kwa mbere uyu mwaka, yaje no gufata n’uwa Bukavu wo muri Kivu y’Epfo, ku itariki ya 16 Gashyantare 2025.
Icyo gihe nabwo amajwi yongeye kuzamuka, bikavugwa ko balkanisation(Gucamo RDC ibice) ko yaba itangiye gukorwa uburasirazuba bukava kuri RDC.
Kugeza ubu uyu mutwe wa AFC/M23 uracyakomeje kwagura ibirindiro byawo, muri Kivu zombi, ndetse twavuga ko n’imirwano igikomeje ku mpande zombi mu gihe impande zombi ziheruka gushyira umukono kw’ihagarikwa ry’imirwano i Doha muri Qatar.





