sangiza abandi

Minisiteri ya Siporo yagaragaje umusaruro wa VISIT RWANDA ku mipira ya Arsenal na PSG

sangiza abandi

Minisiteri ya Siporo igaragaza ko mu mwaka wa 2023 u Rwanda rwinjije arenga miliyari 800Frw binyuze mu bufatanye bwa Visit Rwanda n’ikipe ya Arsenal na Paris Saint-Germain. 

Ibi byatangajwe mu nama yahuje Minisiteri ya Siporo n’itangazamakuru rya siporo, mu rwego rwo kunoza imikoranire myiza hagati ya Minisiteri n’itangazamakuru nk’abafatanyabikorwa beza mu guteza imbere siporo.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Nelly Mukazayire yagaragaje ko u Rwanda rushobora kubyaza umusaruro siporo kubera ko yinjiriza igihugu amafaranga afatika. Avuga ko u Rwanda rwinjije agera kuri miliyari 800 Frw binyuze mu bufatanye bwa Visit Rwanda n’ikipe ya Arsenal na PSG. 

Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza n’ikipe ya PSG yo mu Bufaransa bifitanye amasezerano n’u Rwanda yo kwambara ikirango cya Visit Rwanda ku mipira bambara mu kibuga. 

Amasezerano ya Arsenal avuga ko bagomba kwambara Visit Rwanda ku mipira bajyana mu kibuga. Aya masezerano yasinywe mu mwaka wa 2018 iyasinyana n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, yari amasezerano y’imyaka 3 ariko muri 2021 aza kongererwa igihe. 

Bitandukanye gake n’amasezerano RDB yagiranye na PSG mu mwaka wa 2019 avuga ko iyi kipe igomba kwambara imipira yanditseho Visit Rwanda mu gihe cy’imyitozo no mu gihe bari kwishyushya mbere y’umukino.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]