Ikipe ya Gasogi United yaguye miswi na Mukura Victory Sports mu mukino wa gishuti utegura Shampiyona y’umupira w’Amaguru y’umwaka wa 2025/2026.
Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo, ku wa gatandatu, tariki ya 16 Kanama 2025.
Ni umukino watangiye utinze ukurikije amasaha yari yagenwe utangiriraho ku isaha ya saa 15:30 bitewe nuko muri Kigali Pele Stadium harimo haberamo umukino wahuje Kiyovu Sports na Vision FC.
Tudatinze kuby’uyu mukino wundi waje kurangira ikipe ya Vision FC yo mu cyiciro cya kabiri icishije umunyafu w’ibitego 2-0 ku ikipe ya Kiyovu Sports.
Nyuma yaho ku isaha ya saa 17:00 zuzuye, umukino wahuje Gasogi United na Mukura Victory Sports wari utangiye, maze bidatinze Mukura Victory Sports yinjira neza mu mukino aho ku munota wa 21 yari imaze kunyeganyeza inshundura ku gitego cyatsinzwe na rutahizamu w’iyi kipe Boateng Mensah Agyenim.
Umukino wakomeje urimo ishyaka ndetse n’imbaraga nyinshi ku mpande zombi gusa Mukura Victory Sports ibasha kwihagararaho irangiza igice cya mbere iyoboye umukino n’igitego 1-0.
Igice cya kabiri cy’umukino cyazanye impinduka ku makipe yombi buri imwe ishaka kurusha indi amayeri kugirango ibe yayica mu rihumye iyitsinde, ku munota wa 56 ikipe ya Gasogi United yaje kwishyura igitego ibifashijwemo na Hakim Hamis.
Uyu mukino wari wanitabiriwe n’Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles uzwi nka KNC, waje kurangira aya makipe yombi aguye miswi ku gitego 1-1.
Kurundi ruhande ariko ni umukino waranzwe n’ubwitabire buke kuko ugereranyije nibura abantu 1000 nibo bari bakurikiye uyu mukino kuri Stade ya Kigali Pele Stadium.














