Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungurehe,yagaragaje ko ibikorwa by’umutwe w’iterabwoba wa FDLR uteye inkenke ku mutekano w’igihugu cy’u Rwanda kandi ko mu gihe utararandurwa ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho ku mupaka zizagumaho.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye inama ya Australian Leadership Retreat ku wa 16 Kanama 2025.
Muri iki kiganiro yasobanuye ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Avuga ko nyuma umaze kuneshwa n’ingabo za FPR wahungiye mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Yavuze ko Amerika yashyizeho ingufu mu masezerano y’amahoro kuko igice u Rwanda na RDC biherereyemo gikungahaye ku mabuye y’agaciro yiganjyemoTin, Tungesten, Tantalum na Lithium.
Akomeza avuga ko amasezerano y’amahoro basinye tariki ya 27/06/2025 i Washington DC, ko ntakindi agamije usibye gukemura ibibazo birimo ibyumutekano biterwa na FDLR ifashwa na Leta y’i Kinshasa.
Yanasobanuye kandi ko muri ayo masezerano bemeranyije ko uyu mutwe wa FDLR urandurwa burundu, ibyo ngo akaba aribyo bizatuma u Rwanda ruvanaho ingamba z’ubwirinzi.
Ikindi yavuze ni uko bemeranyije kuzakemura ibibazo bya politiki byatejwe n’inama ya Berlin n’iyabereye i Bruxelles mu Bubiligi mu 1910 na 1912 byasize afurika iciwemo imipaka bigendeye ku nyungu zabo.
Yagize ati: “Hari abanyekongo bavuga ururimi n’umuco wacu ariko batigeze bemerwa nk’abanyekongo , kandi bari kuri ubwo butaka bwa RDC, ikibazo cyaganiriwe i Doha muri Qatar kugira ngo haboneke umuti urambye kuri iki kibazo.”



