Rutahizamu wa APR FC ukomoka muri Mauritania, Mamadou Sy yavuze ko intego ya mbere bafite uyu mwaka ari ugusezerera Pyramids FC muri Champions League.
APR FC mu ijonjora ry’ibanze ry’Imikino Nyafurika ya CAF Champions Lague izahura na Pyramids FC ifite igikombe giheruka ikaba yaranasezereye APR FC inshuro 2 ziheruka.
Nyuma yo gutsinda Power Dynamos mu mukino wa gicuti wabaye uyu munsi 2-0, rutahizamu Mamadou Sy yabwiye UMUNOTA ko intego bafite ari ukubanza gusezerera Pyramids FC yo mu Misiri.
Ati “Intego uyu mwaka ni Champions League, by’umwihariko Champions League. Intego yacu ubu Pyramids FC, ni ugusezerera Pyramids no kwegukana Igikombe cya Shampiyona.”
Nyuma y’uko mu mwaka w’imikino 2023-24 APR FC isezereye Gadidka mu ijonjora rikurikiyeho yahuye na Pyramids maze isezerera APR FC iyitsinze ku giteranyo cy’ibitego 6-1.
Umwaka ushize ubwo APR FC yari imaze gukuramo Azam FC, yahise ihura na Pyramids FC nabwo iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 4-2.
Uyu mwaka amakipe yombi agiye guhurira mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League aho umukino ubanza uzaba tariki ya 28 Nzeri i Kigali naho uwo kwishyura ukaba tariki ya 4 Ukwakira 2025 mu Misiri.





