Hashize imyaka 25 hatangiye politiki yo kwegereza ubuyobozi abaturage.
Muri iyo myaka, hatewe intambwe mu nzego zitandukanye byatumye ubuyobozi burangwa na demokarasi, habaho kandi hashyirwaho inzego z’Ibanze zifite imbaraga binyuze mu mavugurura yazo.
Iyi politiki yashyize abaturage ku isonga mu miyoborere kandi umusaruro wabonetse kuva yashyirwa mu bikorwa warigaragaje.
Kuki iyi Politiki yatekerejwe ?
Icyerekezo gishya cya Leta y’u Rwanda yihaye, ni uguhindura Politiki yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage ikava mu birebana n’imiyoborere ikajya mu birebana n’impinduka mu mibereho n’ubukungu n’iterambere rirambye.
Inyandiko ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu isobanura kandi ko indi mpamvu y’ingenzi ari uko kuva mu 2012 politiki nyinshi n’amategeko menshi byahindutse kandi Politiki yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage igira uruhare mu kubishyira mu bikorwa.
Kubera iyo mpamvu, amavugurura ya Politiki y’ Igihugu yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage yo mu 2012 yagombaga kujyana n’izi mpinduka, ikibanda ku ntego z’ibanze mu iterambere.
Mu myaka 25 ishize, hari byinshi byagezweho kubera ishyirwa mu bikorwa ry’iyi politiki.
Bimwe mu byagezweho birimo Kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994; Kubaka Inzego z’Ibanze zishoboye kandi zikora neza no guteza imbere imibereho.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Bob Gakire mu nyandiko ye yo kuwa 7 Nyakanga 2025, ubwo u Rwanda rwizihizaga kwibohora ku nshuro ya 31, yakomoje kuri iyi politiki, avuga ko yazamuye uruhare rw’inzego z’ibanze mu miyoborere.
Ati “Uwo murongo wa Politiki yo kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi wazamuye uruhare rw’inzego z’ibanze mu miyoborere, imitangire myiza ya serivisi, abaturage bahabwa ijambo mu bibakorerwa babigiramo uruhare mu buryo bufatika (kwihitiramo ababayobora, Umutekano, ibidukikije, ibikorwa remezo, Imihigo, Itorero ry’Igihugu, kurwanya ruswa n’akarengane, Kuremera abatishoboye…etc) bityo babigira ibyabo, umusaruro wabyo uba iterambere rusange n’ituze rusange u Rwanda rwishimira kuri ubu.”
Gakire Bob avuga ko kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi bifite uruhare runini mu kwegera abaturage, kubinjiza muri gahunda z’iterambere bagahindura imyumvire.
Ati “ Tukagira umuturage wiyumvamo ubushobozi bwo kwishakamo ibisubizo aho gutega amaboko Leta. Ku “u Rwanda” by’umwihariko, byafashije guteza imbere indangagaciro yo gukunda Igihugu ndetse n’Umuco wo kubazwa inshingano.”
Iyi gahunda ifatwa nk’iyashyize itafari rifatika mu miyoborere y’Igihugu no kuba kigendera kuri demokasi.









