Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko igihembwe cy’ihinga cy’umuhindo kizatangirana n’umwaka wa kabiri wa gahunda ya Guverinoma y’imyaka 5, kizakorwamo akazi kenshi hagamijwe kugera ku ntego Igihugu cyihaye yo kuzamura umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo ku kigero cya 50%.
Ni ibyagarutsweho n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Teleshore Ndabamenye, mu kiganiro yagiranye na RBA, avuga ko mu mwaka washize hakozwe ubukangurambaga bwatumye hongerwa ubuso buhingwaho buva kuri hegitare ibihumbi 750 bugera ku bihumbi 780.
Avuga ko kuri ubu butaka hahinzweho ibihingwa 10 byatoranyijwe birimo ibinyameke, ibinyabisogwe imboga n’imbuto, kandi ibyo bihingwa biri muri nkunganire ku ifumbire.
Ndabamenye avuga ko bifuza ko ubuso bahinze mu gihembwe nk’icyi umwaka ushize bungana na hegitare 795 bwiyongera bukagera kuri hegitare 820 muri uyu mwaka, gusa akavuga ko ibi byonyine bidahagije ngo byongere umusaruro.
Ati” Niyo mpamvu twashyizeho gahunda yo kwibanda ku byanya byegeranye, MINAGRI yabaruriye ubutaka, ubutaka burengeje hegitare eshatu mu gihugu hose twabonye ama site agera ku bihumbi 13,500, ndetse bikaba bivamo ubuso bugera ku bihumbi 495 n’utundi turengaho.”
Akomeza avuga ko ubwo butaka buhingwa ku mwaka, cyangwa se mu gihembwe, buriho ibihingwa ngandurarugo cyangwa se ibihingwa bitanga umusaruro w’ibyo kurya bugera kuri miliyoni, burimo uburi munsi y’ingo z’abaturage n’ubundi buri hirya no hino butegeranye, ndetse n’ibyanya byatunganyijwe.
Ati ” Ba bacuruzi b’inyongeramusaruro twakoze inama mu Cyumweru gishize, tubasaba ko kandi twemeranywa ko bafata ifumbire, bagafata imbuto bakabishyira ba bahinzi, tuba tubona ko bizadufasha mu gukemura ibibazo bimwe na bimwe.
Dufite ibibazo bijyanye no kwegeranya umusaruro, dufite ibibazo bijyanye no gushaka amasoko, ndetse no gutunganya umusaruro no kuwubungabunga kugirango utangirika.”
Ndabamenye avuga ko muri uyu mwaka wa kabiri wa NST2, agashya bazanye muri politike yo guhinga ari uguhuza ubutaka, hanyuma buri gace kakagira ushinzwe kukitaho yaba umugoronome cyangwa umujyanama w’ubuhinzi ubimenyereye uzafasha abahinzi.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva aherutse gutangaza ko muri iyi gahunda ya NST2 hazabaho kongera umusaruro w’ubuhinzi ku kigero cya 50%, binyuze mu kwihaza ku mbuto no ku bikomoka ku musaruro w’ubworozi, ndetse no kubungabunga umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi hirindwa ko wangirika.
Yavuze ko kongera umusaruro w’ubuhinzi bizagerwaho binyuze mu kongera ikoreshwa ry’ifumbire n’imbuto z’indobanure, hongerwa ingano yabyo no ku bigeza ku bahinzi ku gihe.
Yongeraho ko hirya no hino mu gihugu hazashyirwaho uburyo bushya bw’imikorere y’ubuhinzi n’ibyanya byihariye bikorerwaho ubuhinzi bwa kijyambere. Hanozwe kandi imikoreshereze y’ubutaka buhujwe bukorerwaho ubuhinzi, hagamijwe kuzamura umusaruro no kuwongerera agaciro.
Ibi bizagendana np gushyira imbaraga mu buhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ibihe.






