Raporo ya Minisiteri Ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, MINEMA ivuga ko abantu batatu bitabye Imana, abandi 11 barakomereka kubera imvura nyinshi yaguye ku matariki ya 17-18 Kanama uyu mwaka.
MINEMA muri rusange ivuga ko imvura yaguye kuva ku Cyumweru tariki ya 17 Kanama 2025 no mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Kanama 2025, yateje ibiza bigera kuri 11 .
Muri ibyo biza byatumye inzu zirindwi zangirika, itungo rimwe na ryo ryatwawe n’imvura ndetse n’ikiraro kimwe kirangirika.
MINEMA, ivuga ko abo bantu batatu bitabye Imana, bakubiswe n’inkuba.
Ibi biza byabaye mu turere twa Burera, Kamonyi, Musanze, Ngororero, Nyamagabe, Nyamasheke na Rutsiro.
Icyakora nta butaka bwatwawe n’imvura yaguye kuri ayo matariki.
MINEMA ivuga ko kuva tariki ya 11-18 Kanama 2025, abantu batanu bamaze kwitaba Imana bazize ibiza by’imvura .
Ni mu gihe abakomeretse bo bagera kuri 15, inzu 11 zarangiritse inka eshatu zarapfuye n’andi matungo abiri nayo yazize imvura ndetse uruganda rumwe rurangirika.
MINEMA igira inama abantu kujya bitwararika mu gihe cy’imvura.
Iti “MINEMA irashishikariza buri wese gushyira mu bikorwa ingamba zo gukumira no kwirinda ibiza mu gihe cy’imvura kugira ngo turusheho kubungabunga ubuzima bw’abantu no kwirinda ibihombo bitandukanye nk’uko byagaragaye mu bihe byashize. »
MINEMA ikomeza kugura inama abantu gukomeza kugenzura no gusana inzu zishaje, kuzirika neza ibisenge by’inzu bitaziritse, gusibura inzira z’ amazi no kwirinda kujugunya imyanda muri ruhurura, kurinda inzu kwijirwamo n’amazi zishyirwaho igitebe (fondasiyo) gikomeye, gukomeza ibikorwa byo kurwanya isuri (guca no gusibura imirwanyasuri mu mirima,) ndetse no kugira ubwishingizi bw’ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.









One Response