Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko leta iri gushyira imbaraga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi ritangwa.
Ibi byatangajwe ubwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Kanama 2025, hatangazwaga amanota y’abakoze ibizami bisoza amashuri abanza n’ay’icyiciro rusange.
Muri rusange abanyeshuri bangana na 92.2% ni bo batsinze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza naho 75.64% batsinda ibizamini bisoza icyiciro Rusange cy’Amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2024/2025.
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana yabajijwe impamvu uburezi bw’imyaka icyenda na cumi n’ibiri bukiri hasi, avuga ko leta y’u Rwanda ifite gahunda yo gukomeza gushyiramo imbaraga muri aya mashuri.
Ati “ Nakwizeza ababyeyi y’uko imbaraga leta y’ u Rwanda iri gushyira mu mashuri izatuma abana babo biga koko bakagira icyo bakuramo muri aya mashuri ( abiga mu myaka 9 na 12).”
Yakomeje agira ati “ Amashuri cyane cyane aya y’ibanze agira ingaruka ikomeye ku buzima bw’abana. Ni ngombwa ko aba bana tubafasha, cyane cyane ababyeyi mubafasha kugira ngo bagume mu ishuri . Kandi mwegere amashuri, mwegere abarimu kugira ngo mumenye uko abana banyu barimo bakora mu ishuri.”
Minisitiri Joseph Nsengimana yasabye ababyeyi kudakura abana mu mashuri y’ibanze y’imyaka icyenda na cumi n’ibiri bavuga ko ayo mashuri adatanga ubumenyi ahubwo abasaba kubafasha mu myigire.
Joseph Nsengimana yanakomoje ku bijyanye n’imitsindire y’abiga mu mashuri yigenga iruta abiga mu ya leta, avuga ko gahunda nzamurabushobozi yatangiye mu mashuri ya leta azarushaho kuzamura ibijyanye n’imitsindire.
Ati “ Ni byo koko hari itandukaniro ndetse urasanga umubare w’abatsinze iyo urebye umubare w’abatsinze mu kigo, usanga umubare uri hejuru muri aya mashuri yigenga.”
Yakomeje agira ati “Ariko iyo urebye umubare umaze kwiyongera w’abatsinze muri aya mashuri ya leta ubona ko na byo bigenda bitera imbere. Icyo leta iri gukora iri gushyiraho porogaramu nzamurabushobozi kugira ngo ariya mashuri ya leta, amashuri afatanya na leta biciye mu masezerano kugira ngo na bo bashobore kwiga ndetse banakore uburyo basanzwe bakora.”
MINEDUC ivuga ko iyi Porogaramu nzamurabushobozi yitezweho kuzamura uburyo abiga mu mashuri ya leta nayo atsinda neza mu bizamini bya Leta.
Mu banyeshuri 220,927 biyandikishije gukora ibizamini bisoza amashuri abanza (Primary), abakoze ibi bizamini bari 219,926.
Ni mu gihe mu 219,926 bakoze ibi bizamini, abagera ku 166,333 nibo batsinze ku gipimo ngenderwaho cya 50%. Aba batsinze bangana na 75.64% by’abana bose bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza, barimo abahungu bari ku kigero cya 46.8% naho abakobwa bari ku kigero cya 53.2%.





