sangiza abandi

Imvura nyinshi yahagaritse itunganywa ry’amazi mu bice bimwe by’igihugu

sangiza abandi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) cyatangaje ko imvura nyinshi yaguye mu mpera z’icyumweru ishize yatumye hahagarikwa by’agateganyo imirimo yo gutunganya amazi mu bigo bitatu biherereye mu turere twa Rubavu, Gicumbi na Nyagatare, nyuma y’uko amazi yandujwe n’umwanda watewe n’iyo mvura.

Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa WASAC, Robert Bimenyimana, ibi bigo byari byahagaritse imirimo kubera umwanda mwinshi winjiye mu mazi, bigatuma adashobora gutunganywa uko bisanzwe.

Mu bigo byafunzwe harimo Gihira Water Treatment Plant yo mu Karere ka Rubavu, iherereye ku mugezi wa Sebeya. Iki kigo gisanzwe gifite ubushobozi bwo gutunganya metero kibe 23,000 z’amazi ku munsi. Ariko cyo cyaje kongera gukora nyuma y’amasaha make.

Ibindi bibiri bigifunze ni Gihengeri Water Treatment Plant yo mu Karere ka Gicumbi, ifite ubushobozi bwo gutunganya metero kibe 3,500 ku munsi na Cyondo Water Treatment Plant yo mu Karere ka Nyagatare, ifite ubushobozi bwo gutunganya metero kibe 4,000 ku munsi.

Bimenyimana yavuze ko igenzura rigikomeje kugira ngo harebwe niba umwanda uri mu mazi wagabanutse, bityo ibikorwa bigasubukurwa igihe amazi azaba ageze ku gipimo gishobora gutunganywa.

Yongeyeho ko abaturage bari gufashwa n’amazi yari asanzwe abitse mu bigega.

Ati” Ibi bigega bizakomeza gufasha kugeza igihe amazi abitse azashira, ariko turizera ko imirimo izasubukurwa mbere y’uko ayo mazi arangira.”

Nubwo WASAC iri gukora ibishoboka byose ngo ikemure ikibazo cy’amazi, mu Karere ka Rubavu hagaragaye n’ibindi bibazo byatewe n’imyuzure, birimo no kubura amashanyarazi mu bice bitandukanye, nk’uko byemejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Prosper Mulindwa.

Kugeza muri Kamena 2025, WASAC igaragaza ko mu gihugu hose hari ibigo 34 bitunganya amazi bifite ubushobozi bwo gutunganya metero kibe 342,176 ku munsi.

Muri ibyo bigo, 30 ni ibya WASAC, naho bine bikaba by’abikorera birimo Uruganda rwa Kanzenze (Bugesera), Yungwe-Bikore na Mizingo (Nyabihu), Mahama (Kirehe).

Umuvugizi wa WASAC yasobanuye ko imwe mu mbogamizi ikomeye ibigo bitunganya amazi bihura na yo ari imvura nyinshi iterera isuku nke mu mazi, bikaba bigira ingaruka ku buryo bwo kuyatunganya neza.

Photos:

[fluentform id="3"]