sangiza abandi

Abanyamahanga 64 basubijwe iwabo kubera gukora ibyaha

sangiza abandi

Polisi y’Igihugu yatangaje ko mu mezi 12 ashize abanyamahanga 64 basubijwe iwabo kubera gukora ibyaha byo gukubita no gukomeretsa.

Ni mu butumwa Polisi y’u Rwanda yanyujije kuri X, ku wa kabiri tariki ya 19 Kanama 2025, aho yasubizaga ibyatangajwe n’abanyamakuru ba  TV1, bikanashyirwa ku mbuga nkoranyambaga zayo aho bagaragazaga ko hari abanyamahanga bakomeje guhungabanya ituze ry’abenegihugu, bakora urugomo rutandukanye.

Umunyamakuru Kakooza Nkuliza Charles uzwi nka KNC yagize ati “ Twebwe nk’abanyarwanda turi mu bihugu twarahangayitse, bamwe muri twe twabaye impunzi, tuzi ko kuba ku butaka bw’abandi uburyo uba ukeneye urukundo byibuze. Ariko hari ikintu kimwe leta y’u Rwanda igomba kugerageza gufasha. Turi kugerageza kurwanya urugomo,ariko urugomo ruri mu banya-Suadani bari hariya, harimo n’abandi bana bava muri Tchad barakubita n’Abanye-Gabon bari hano.”

Yakomeje ati “ Niba njyewe umunyarwanda ibyo ntakora ,wowe umunyamahanga kuki ugomba kuzana akajagari?”
Umunyamakuru KNC na Angel Mutabaruka bagaragaje ko bamwe mu banyamahanga baba mu Rwanda bakomeje gukora urugomo rutandukanye kandi inzego zirebera.”

Polisi y’Igihugu yatangaje ko icyo kibazo ikizi kandi inzego zitandukanye zimaze iminsi zigikurikirana.

Yavuze ko mu mezi 12, abantu 240 bashyikirijwe inzego z’ubutabera bakekwaho ibyaha bitandukanye birimo gukubita no gukomeretsa.

Ati “Iki kibazo inzego zirimo Polisi, Ubugenzacyaha, Ubushinjacyaha n’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka zimaze iminsi zigikurikirana kandi cyafatiwe ingamba.”

Yakomeje igira iti “Mu mezi 12 ashize, abacyekwa 240 bashyikirijwe inzego z’ubutabera bacyekwaho ibyaha bitandukanye birimo  gukubita no gukomeretsa ndetse  n‘ubujura, naho  64 basubijwe mu bihugu baturukamo. “

Nta muntu numwe uri hejuru y’amategeko mu Rwanda kandi abakora urugomo kimwe n’ibindi byaha barakurikiranwa ntavangura.

Polisi yatangaje ko iri gukorana n’abayobozi bo muri Ambasade zihagarariye ibihugu byabo mu Rwanda mu rwego rwo kubakangurira kubahiriza amategeko.

Iki kibazo cy’urugomo rukorwa n’abanyamahanga si ubwa mbere kivuzwe.

Muri Werurwe uyu mwaka, umwe mu banyamahanga wo muri Liberia witwa David Ikechukwu, wigaga mu mwaka wa mbere muri imwe muri Kaminuza yo mu  Rwanda, yashyamiranye n’abashinzwe umutekano muri iyo kaminuza.

Mu mpera z’umwaka ushize nabwo havuzwe urugomo rukorwa n’abanyeshuri b’Abanyamahanga barimo abo muri Sudani y’Epfo biga mu Rwanda.

Ni ikibazo cyahagurukije inzego zirimo Polisi y’Igihugu, aho icyo gihe yavuze ko ibikorwa by’urugomo bitemewe, kandi ko abantu bose babikoze, harimo n’abanyamahanga, babihanirwa n’amategeko.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]