sangiza abandi

Dr Aisa Kirabo Kacyira yasezeweho mu cyubahiro

sangiza abandi

Abayobozi batandukanye ba guverinoma, imiryango n’inshuti basezeye mu cyubahiro, Dr Aisa Kirabo Kacyira, wahoze ari meya w’Umujyi wa Kigali, akaba n’uhagarariye ishami rya Loni muri Somalia, witabye Imana ku wa 12 Kanama uyu mwaka.

Amasengesho yo kumusabira yabereye mu itorero Life Assembly Church yasengeragamo mbere yuko ashyingurwa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 Kanama 2025.

Umuhango wo kumuherekeza witabiriwe n’abarimo abo bakoranye muri guverinoma, muri Loni, aho bavuze uburyo yari umuntu ukunze kurangwa n’ubumuntu no kwita ku bandi.

Perezida KAGAME yafashe mu mugongo umuryango we

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars, yashyikirije umuryango wa Ambasaderi Dr. Aissa ubutumwa bwa Perezida Kagame washenguwe n’urupfu rwe.

Asoma ubutumwa bw’umukuru w’Igihugu, Gasamagera yagize ati “Ku muryango wa nyakwigendera Dr. Aisa Kirabo Kacyira. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika n’Umuryango we bamenye inkuru mbi ko Dr. Aisa Kirabo Kacyira yitabye Imana.”

Bifatanyije n’umuryango we ndetse n’Abanyarwanda bose muri rusange muri iki gihe cy’akababaro. Ubuzima bwa Dr. Aisa Kirabo Kacyira bwaranzwe n’ubutwari, umurimo unoze no gukunda igihugu.”

Yakomeje agira ati “Nk’umukozi wa Leta mu Rwanda ndetse no mu nshingano zitandukanye yagiye ahabwa mu ruhando mpuzamahanga, yakomeje kurangwa no guharanira agaciro n’imibereho myiza y’abaturage.”

“Abanyarwanda bazahora bamwibukira ku kwitanga atizigama nk’umurage adusigiye.”

Yavuze ko bahumurije umuryango we wose muri ibi bihe bitoroshye.

Ati “Babifurije gukomera no gukomeza kuvoma imbaraga mu bikorwa byiza byaranze ubuzima bwa Dr Kacyira. Imana imuhe iruhuko ridashira.”

Ntiyigeze na rimwe yishyira hejuru

Umugabo wa Dr Kacyira , Simon Kacyira, yavuze ko  yarangwaga no kwicisha bugufi .

Ati “Ndibuka kuri kaminuza, abakobwa bakundaga ibirori bakunda gusohoka, ariko icyo Aisa mwibukiraho ni uko yazaga mu cyumba cyanjye tugafata igice cya litiro n’imyumbati ikaranze tukayisangira. Nta na rimwe yigeze yishyira hejuru.  “

Yakomeje agira ati “Ntiyazamuraga ibiciro cyane, n’ubu agiye niko yari ameze. Nashakaga umuntu tubyumva kimwe. Ni byinshi twahuriragaho.”

Yavuze ko bari bamaranye imyaka 35 ndetse ko ubwo yafatwaga n’uburwayi yakomeje gukomera .

Kuri telefoni yakomeje gusaba ishuti ze kwita ku mugabo we nubwo we atari ameze neza.

Ati “ Ibi birerekana umutima mwiza wo kwita ku bantu yari afite.”

Umwana wa nyakwigendera, Joshua Ntambara Kacyira, wavuze mu izina ry’abana bavukana, yavuze ko umubyeyi yakundaga uburyo akunda Imana  

Ati “ Kwizera kwe n’umunezero, byandemye uwo ndi we uyu munsi.”

Binyuze mu masengesho ye n’ishyaka, nize kwishinjikiriza ku Mana no kuyubaha, ni ryo somo yansigiye.”

Inshuti ze na zo zavuze ibigwi byamuranze

Amb. James Swan wari uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe gushyigikira Ubutumwa bw’Amahoro muri Somalia [UNSOS], yavuze ko bashima uburyo Kacyira yitangaga mu kazi ke.

Ati “ UN ishenguwe no kubura Ambasaderi Kacyira . Uyu munsi duteraniye aha n’imitima ibabaye kugira ngo twizihize umugore waranzwe n’impinduka zitagereranywa.”

Yakomeje agira ati “Aisa yari umuntu w’intwari ugira ibitekerezo, yari afite umutima woroshye kandi akaba icyizere ku bandi. Yasigaga ikimenyetso ku bantu bose yahuye nabo. Umuryango wa Loni muri Somalia urababaye k’ubw’urupfu rwe, ariko cyane cyane umuryango we uzagira irungu rye.”

Mu 2008, ubwo yari Meya w’Umujyi wa Kigali, yahawe Ishimwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Imiturire [UN-Habitat] ku bwo kugira uyu mujyi icyitegererezo mu isuku, ituze ndetse n’iterambere rirambye.

Yanashimiwe gufasha abaturage kubona inzu zijyanye n’ubushobozi bwabo no kubona akazi mu buryo bworoshye.

Kuva mu 2011 kugeza mu 2018, Kacyira yabaye Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Imiturire, aba Umuyobozi ushinzwe Imishinga muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, anakorera mu miryango mpuzamahanga irimo Oxfam na Care International.

Mu 2020, Kacyira yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana, anaruhagararira muri Benin, Togo, Sierra Leone, Côte d’Ivoire na Liberia.

Kuva mu 2023, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yagize Kacyira Umuyobozi w’Ibiro by’uyu muryango bishinzwe gushyigikira Ubutumwa bw’Amahoro muri Somalia (UNSOS). Yari afite iyo nshingano kugeza ubu.

Photos:

[fluentform id="3"]