Ubuhinzi ni urwego rutanga amahirwe y’iterambere, kandi uyu munsi Leta y’u Rwanda ishyize imbere gahunda yo gushishikariza urubyiruko kwibona mu buhinzi nk’inzira yo kwihangira imirimo, kongera umusaruro, kwihaza mu biribwa no kurwanya imirire mibi.
Ni muri urwo rwego, mu 2025, umusore ukiri muto, Kamanzi Jean Paul, yashinze kompanyi yise ‘Nutrinest Foods Ltd’, ikorera mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Rusororo, Akagari ka Kabuga II, Umudugudu wa Mataba.
Nutrinest Foods Ltd, ifite intego yo kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi, by’umwihariko ibinyampeke bifasha mu kurwanya imirire mibi mu bana no mu miryango.
Iyi kompanyi itunganya ubwoko bubiri bw’ifu y’igikoma irimo ‘Nutrinest Composite Flour’ iyi ikozwe mu bigori, amasaka, uburo, ingano na soya. Agakora kandi na ‘Nutrimilk Composite Flour’, ikozwe mu bigori, amasaka, uburo, ingano na soya, ariko yongerwamo amata akorerwa mu Rwanda.
Mu kiganiro na Umunota, Kamanzi yavuze ko iyi mvange y’ifu y’igikoma yatekereje kuyikora kuko ibinyampeke bitandukanye byivanze bitanga intungamubiri zuzuye kurusha ifu imwe yonyine.
Ati” Hari intungamubiri ziboneka ku kinyampeke kimwe zitaboneka ku kindi. Iyo bivanze bigira akamaro kurushaho ku mubiri.”
Akomeza avuga ko itandukaniro risa nkaho ari rinini ari uko ‘Nutrimilk Composite Flour’ yo yongerwamo amata, bigafasha mu kongera poroteyine n’izindintungamubiri uyifashe.
Nubwo bimeze bityo ariko Kamanzi avuga ko urugendo rwo gutangira rutari rworoshye, aho bahuye n’imbogamizi zirimo amikoro no guhangana ku isoko.
Ati” Twahuye n’imbogamizi zo kubona imashini zihagije, kumenyekanisha ibicuruzwa bishya no guhangana n’isoko ririmo amazina akomeye.”
Kuri ubu, Nutrinest Foods Ltd ikoresha uburyo bubiri mu kugeza ibicuruzwa ku baturage, harimo gukorana
n’amatsinda y’abahinzi n’ababyeyi mu bice by’icyaro nka Rwamagana na Kayonza, no gukoresha amaduka n’amasoko yo mu mijyi nka Kigali, Musanze na Huye.
Kamanzi avuga ko bagikeneye kwagura isoko kugira ngo bagere kuntego zayo: kurwanya imirire mibi, guhanga akazi no guteza imbere ibikomoka ku buhinzi, ndetse bafite gahunda yo kwagura ibikorwa mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba.
Ati” Ubu turibanda ku isoko ry’u Rwanda, ariko mu gihe kizaza (2026) dufite gahunda yo kugera ku masoko ya Uganda, RDC n’u Burundi.”
Akomeza agira inama urubyiruko yo kudatinya gutangirana ubushobozi bucye buhari.
Ati” Hari amahirwe menshi mu kongerera agaciro ibyo dukora mu buhinzi n’ubworozi. Icy’ingenzi ni ubushake bwo gukora, witeza imbere kandi uteza imbere n’igihugu cyacu.”
Avuga ko mu myaka iri imbere, iyi kompanyi yifuza kongera ubushobozi bwo gukora ku gipimo kinini, ndetse bakaza n’ibindi bicuruzwa bishya, ati“Intego yacu ni ugutuma buri rugo mu Rwanda rubasha kubona indyo yuzuye.”







