sangiza abandi

Umunyarwenya G-Tuff yatumiwe muri Gen-Z Comedy

sangiza abandi

Umunyarwenya G-Tuff, umaze kumenyerwa mu biganiro bisetsa ku rubuga rwa Youtube, yatumiwe mu iseka rusanjye rya Gen-Z Comedy, rizaba tariki ya 28 Kanama 2025.

Gen-Z Comedy ni iseka rusange riba kabiri mu kwezi ritegurwa n’Umunyarwenya Fall Merci, rikabera muri Camp Kigali.

Ni igitaramo abakunzi b’urwenya mu Mujyi wa Kigali bamaze kumenyera aho basusurutswa n’abanyarwenya batandukanye, ndetse hakaba n’igice cy’umutumirwa w’umunsi kizwi nka ‘Meet me Tonight’.

Muri iki gice rero niho hatumwe umunyarwenya umaze kumenyerwa ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane ku rubuga rwa YouTube, G-Tuff.

Mu busanzwe G-Tuff avuga ko ari umudozi w’inkweto wabigize umwuga, ariko amaze kwamamara ku buryo budasanzwe binyuze mu gutera urwenya mu biganiro bitandukanye akora mu buryo bw’amashusho.

Byumwihariko G-Tuff yamenyekanye cyane avuga urukundo akunda ikipe y’Igihugu y’Amavubi, ariko ababazwa nuburyo ikina igatsindwa, asaba umutoza ko yagura abakinnyi bo mu mahanga.

Ati” Amavubi bishoboka bajya na Thailand, za India bakajya kuzana abakinnyi naza Gashyekero hariya yenda hashobora kuva abakinnyi.”

Iyi videwo ni imwe muzatumye abantu benshi bamumenya, ndetse n’izindi zagiye zikurikiraho zirimo ibiganiro yagiye agirana n’abandi banyarwenya bagezweho kuri Youtube barimo Nzovu na Yaka Mwana.

Fally Merci utegura Gen-Z Comedy yabwiye Umunota ko bahisemo gutumira G-Tuff kugirango azaze gususurutsa abantu asanzwe asetsa mu mashusho asangizwa hirya no hino ku mbuga nka Instagram na TIKTOK.

Ati” Abantu mwitege ibyishimo, ikindi ubu buzima tubaho kugirango twishime, ibyo ducamo byose, bitege no kuzajya babona abantu batandukanye muri Gen-Z, bagamije riko gutuma bo ubwabo bishima.”

Gen-Z Comedy, igamije kuzamura impano z’abanyarwenya ndetse no gutanga ibyishimo ku banya-Kigali binyuze mu mu rwenya n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro.

Photos:

[fluentform id="3"]