Urukiko rwa Gisirikare rwimuye isomwa ry’Urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’abantu 28 barimo abanyamakuru, ba ofisiye mu ngabo z’u Rwanda, abakozi b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora,RCS, n’abasivile.
Aba ni abakekwaho ibyaha birimo ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe byakozwe binyuze muri Minisiteri y’Ingabo.
Ubusanzwe isomwa ry’uru rubanza ryari riteganyijwe kuba kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Kanama 2025 ku isaha ya saa yine ( 10h 00) ariko ryimuwe rikazasomwa mu ruhame kuwa kabiri w’icyumweru gitaha kuwa 26 Kanama 2025 nabwo ku isaha ya saa yine za mu gitondo.
Amakuru yizewe Umunota wamenye ni uko bitewe n’ubunini bw’urubanza, umucamanza yari atararangiza kurwandika bityo isomwa ry’icyemezo cy’Urukiko ryahise ryimurwa kuwa kabiri tariki ya 26 Kanama 2025 ku isaha ya saa yine za mu gitondo, ku cyicaro cy’Urukiko rwa Gisirikare i Nyamirambo.
Mu iburanisha ryabaye mu muhezo, ku wa mbere tariki ya 18 Kanama 2025, ubushinjacyaha bwasabiraga aba baregwa gufungwa by’agateganyo iminsi 30.
Bubasabira gufungwa iyi minsi , bwashingiraga ku kuba icyaha bakekwaho gihanishwa igifungo cy’imyaka ibiri (2) nibura, no kuba ari bwo buryo bwonyine bwatuma inzego z’ubutabera zibabonera igihe zibakeneye.
Ni mu gihe abaregwa bo basabye urukiko ko baburana badafunze.
Ibi byaha baregwa n’ibifitanye isano n’urugendo APR FC yagiriye mu Misiri muri Nzeri 2024, ubwo yari yagiye gukina na Pyramids FC mu irushanwa rya CAF Champions League. Ndetse n’izindi ngendo zagiye ziba mu bihe bitandukanye zirimo izaba ofisiye ba RCS.








