sangiza abandi

Chryso Ndasingwa yateye imitoma Sharon Gatete bitegura kurushinga

sangiza abandi

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Chryso Ndasingwa, yongeye kwibutsa umukunzi we Sharon Gatete, ko ari impano y’agahebuzo Imana yamuhaye mu buzima bwe.

Ni mu butumwa uyu muramyi yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yahamije ko urukundo rwe na Sharon Gatete ari nk’isengesho ryasubijwe.

Mu magambo ye yagize ati ” Ndashimira Imana cyane kubera impano y’agahebuzo yampaye mu buzima, Sharon Gatete, buri munsi mubona nk’umugisha, inshuti, n’umukunzi w’ukuri. Urukundo rwe rumbereye nk’isengesho risubijwe.”

Ndasingwa na Gatete bari mu myiteguro y’ubukwe, buzaba tariki ya 22 Ugushyingo 2025.

Iby’umubano waba bombi byamenyekanye muri Kamena uyu mwaka ubwo hari hamaze gufatwa irembo, nuko Ndasingwa asangizaga abamukurikira ifoto ari kumwe na Sharon, ashyiraho amagambo agira ati “Itariki ya 21 Kamena yari umunsi w’agaciro gakomeye cyane.”

Kuva ubwo batangiye gusatangiza amakuru y’urukundo rwabo, mu kiganiro banyuza kuri Youtube, aho bavuze ko bamaze umwaka umwe mu rukundo ariko bari bamaze imyaka 10 ari inshuti z’akadasohoka.

Sharon Gatete yavuze ko bahuye bwa mbere mu 2015 bahuriye ku rusengero, kuva uwo munsi ubushuti bwabo burakomeza kugeza uyu munsi bitegura kurushinga bakabana akaramata.

Nyuma yo gufata irembo, Ndasingwa yambitse Gatete impeta y’urukundo tariki ya 25 Kamena 2025, ndetse kuva ubwo ntibahwema kugaragariza abafana babo urwo bakundana.

Uretse iby’urukundo, Ndasingwa na Gatete bagiye bahurira mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana zirimo n’indirimbo baherutse gusubiranamo bise “Yanyishyuriye”.

Photos:

[fluentform id="3"]