Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburengerazuba, Major General Nkubito Eugene, yavuze ko Gen Ntawunguka Pacifique alias Omega uyobora umutwe ukorera mu mashyamba ya RDCongo,FDLR akwiye gutaha mu gihugu ku mahoro niba ashaka kubaho.
Ni ubutumwa yatangiye mu Mirenge ya Rubavu na Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu kuwa Kane tariki ya 21 Kanama 2025,mu nama yahuje ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba n’abaturage.
Yashimiye uruhare rw’abaturage mu kwicungira umutekano anasaba gukomeza kuwusigasira.
Ati “ Umutekano w’igihugu , kuwurinda, kuwubumbatira, ni inshingano z’igihugu. Ntabwo rero ingabo z’igihugu zonyine cyangwa polisi cyangwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB cyangwa meya w’akarere, gitifu w’umurenge,uw’akagari n’Umudugudu.Hoya ni inshingano ya buri wese ku buryo budasubirwaho.”
Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburengerazuba, Major General Nkubito Eugene, yavuze ko nubwo abaturage bagira uruhare mu kwicungira umutekano, hari abareka abana babo bagakorana n’imitwe irwanya igihugu ikorera muri RDCongo irimo Wazelendo na FDLR.
Yongeyeho ko imitwe irimo FDLR na Wazelendo igamije gusenya igihugu no guteza intambara kandi nta kiza cyayo.
Ati “ Abana banyu barambutse bajya mu mitwe yitwaje intwaro hano.Bajya muri FDLR bajya no muri Wazalendo. Hari abo twafashe ndetse hari n’abagiye bizana ku bushake. Ariko abana banyu ibyo bintu babishakamo iki ?
Yakomeje agira ati “ Imyaka yose ishize yose ikitwa FDLR kibayeho ubu hari umuntu wagakwiye kuba akijyayo? Ajya muri Wazalendo?Kuko nakwibaza arajya kwendayo iki ?Umutekano mucye uteza intambara, intambara nayo ikaza igasenya, ikica,ihitana ibintu n’abantu ariko umutekano mucye ushobora gutuma intambara ibaho.
Amacakubiri muri twe tuyagize, ashobora guteza intambara. Nonese se niba mutayishaka, abo bayishaka barashaka kuzana iki? Kuko bagiye bava hano bajya hariya.” Ibi bintu ntabwo ari byo ahubwo nabasaba niba hari abo muzi hakurya hariya, bitahire,batahe baze twubake igihugu.”
Yasabye Omega gutaha ku mahoro
Major General Nkubito Eugene, yavuze ko umuyobozi wa FDLR uzwi nka Omega umuryango we uri mu Rwanda kandi utekanye bityo nawe akwiye kuva mu mashyamba akaza gufatanya n’abandi kubaka igihugu.
Ati “ Ntawunguka Pacifique alias Omega,abana be n’umugore n’abandi bavandimwe bari mu gihugu hano.Ndetse abo bana, leta yarabigishije, bariga, barangiza n’amashuri, baraminuza.Iyo leta wayigereranya iki? wayihunga? Wayihunga se ukagira amahoro? Namugira inama nkuko abana be bajya babivuga, yakwitahira, niba yumva ashaka kubaho.”
Yakomeje agira ati “Ariko kubera amacakubiri, ingengabitekerezo imurimo,yaramuyoboje kugeza n’uyu munsi yananiwe guhinduka, aracyari mu macakubiri, avuga ngo ntabwo nshobora guhindukira mu Rwanda hakiri umututsi.Yabishobora?
Nta wunguka Pacifique imiryango ye iri mu Rwanda, mu mashyamba arashaka kuzana iki? Ibyo bintu bikwiye guhagarara.”
Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburengerazuba yanasabye abaturage kwirinda ibikorwa byo kwambukiranya umupaka mu buryo butemewe, kwishora muri za magendu n’ibindi bihungabanya umutekano.





