Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa RDCongo, ryanemze igihano Joseph Kabila yasabiwe, rinavuga ko igisirikare cya leta n’abo bafatanya, babagabyeho ibitero mu birindiro byabo, abasivile bane bakaburiramo ubuzima.
Urukiko Rukuru rwa Gisirikare muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo,ruheruka gusabira igihano cy’urupfu Joseph Kabila wayoboye icyo gihugu imyaka 18.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Umuvugizi mu bya Politiki,wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Kanama 2025, abasirikare ba leta FARDC , Wazalendo,FDLR ,Mai Mai na Nyatura bateye ibice byiganjemo abaturage.
Umuvugizi wa AFC/M23 avuga ko ibyo bitero byabaye mu duce twa Kibati,Munigi ,Goma n’ibindi bice bihakikije maze abaturage bane bakaburiramo ubuzima abandi batatu bagakomereka.
Kanyuka ahamagarira imiryango mpuzamahanga yita ku burenganzira bwa muntu ,’umuryango mpuzamahanga kugenzura ibyaha by’intambara bikorwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa,bikorerwa abasivile.
Uyu mutwe ukomeza usaba kandi ko ibiganiro bya Doha bitegeka ko habaho agahenge byakubahirizwa, ugasaba kandi leta gufungura abantu bafunzwe n’ubutegetsi barengana, unamagana igihano cya Joseph Kabila yasabiwe.
Yagize ati “ Kinshasa ikomeje ibikorwa byo guta abantu muri yombi bidakurikije amategeko no gukatira bagenzi bacu igihano cy’urupfu bashinjwa kuba abagize umutwe wacu, kugeza aho banageze ku gukurikirana Perezida Joseph Kabila mu rubanza rudasobanutse.”
AFC/M23 ivuga ko ikomeje muhate wayo wo kurinda abasivile no kurandura burundu akarengane bakorerwa.
Ubushinjacyaha bwa gisirikare burega Kabila ibyaha by’intambara, gushyigikira imitwe y’iterabwoba n’ubugambanyi aho ashinjwa kugira uruhare mu ishingwa ry’imitwe ihungabanya ubutegetsi muri Congo by’umwihariko AFC/M23.





