sangiza abandi

Kigali: Abaturiye imihanda izanyuraho Shampiyona y’Isi y’Amagare basabwe gutunganya neza inzu zabo

sangiza abandi

Umujyi wa Kigali ugeze kure imyiteguro yo kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare ndetse abayobozi bawo bakanguriye abatuye n’abakorera hafi y’imihanda izanyuramo iri siganwa gutunganya inzu zabo kugira ngo abashyitsi bazasange hasa neza.

Ni ibyagarutsweho n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel mu kiganiro n’itangazamakuru kigamije kurushaho kwitegura neza Shampiyona y’Isi y’Amagare, iteganyijwe tariki ya 21-28 Nzeri 2025.

Meya Dusengiyumva yavuze ko imyiteguro yo kwakira iri siganwa mpuzamahanga irimbanyije ku bufatanye bw’Umujyi wa Kigali n’abaturage.

Ati “Iyo urebye mu mihanda hari ahantu twagiye tuvanamo dodani kugira ngo abanyamagare bazabone aho banyura, abasiganwa bagende mu mutekano.”

Yavuze kandi ko hari gukorwa imihanda abantu bazanyuramo mu gihe indi izaba ikoreshwa muri iri siganwa mpuzamahanga izaba ifunze.

Yanavuze ko bamaze gutunganya aho isiganwa rizarangirira kuri Kigali Convention Centre n’ibindi bikorwaremezo bitandukanye.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yibukije abaturage na bo ko uruhare rwabo ari ingenzi kugira ngo Shampiyona y’Isi y’Amagare izagende neza.

Yakomeje ati “Ariko tunakangurira abaturage cyane cyane abatuye ku mihanda izanyurwaho n’amagare kugira ngo na bo batunganye inzu zabo, inyubako batuyemo, ubusitani kugira ngo abazaza bazasange Umujyi wa Kigali urushaho kuba mwiza.”

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, aherutse gusaba abatuye mu Mujyi wa Kigali kuzitabira gufana igare nk’uko bisanzwe bigenda mu yandi marushanwa nka Tour du Rwanda, bakaza kwirebera abasiganwa babizobereyemo bazaba baje mu Rwanda ku nshuro ya mbere.

Mu gihe imyiteguro irimbanyije, hari bamwe mu bazayitabira batangiye kugera mu Rwanda barimo Itsinda rya ‘Ride for Unity’ ryaturutse mu Bwongereza.

Photos:

[fluentform id="3"]