sangiza abandi

Urubyiruko rw’abakorerabushake mu Mujyi wa Kigali rwashimiwe uruhare bagira mu iterambere rusange

sangiza abandi

Umujyi wa Kigali washimiye urubyiruko rw’abakorerabushake rwo mu Mujyi wa Kigali, uruhare n’umuhate bagira mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry’uyu mujyi.

Ku wa mbere, tariki ya 25 Kanama, urubyiruko rw’abakorerabushake mu mujyi wa Kigali batangiye amahugurwa azamara icyumweru, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ubukorerabushake, inkingi yo kwigira”.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije Ushinzwe Ibikorwa remezo n’Imiturire, Dusabimana Fulgence, niwe watangije aya mahugurwa ku mugaragaro, ari kubera mu Kigo cy’amashuri cya Kagarama, mu Karere ka Kicukiro.

Muri aya mahugurwa urubyiruko ruzigishwa ku ngingo zitandukanye zirimo izireba iterambere ry’umujyi, uruhare rw’urubyiruko n’ibindi bazagezwaho n’abayobozi mu nzego zitandukanye babifashijwemo n’abatumirwa mu nzego zitandukanye.

Visi mayor Dusabimana Fulgence, yashimiye uru rubyiruko uruhare n’umuhate bagira mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry’Umujyi wa Kigali.

Ati: “Turazirikana kandi turabashimira uruhare mudahwema kugaragaza binyuze mu muganda aho mwubakira abatishoboye, gufasha abagenzi ahategerwa imodoka, ubukangurambaga mu kurwanya imirire mibi, kurengera ibidukikije, kubungabunga isuku n’umutekano, gukumira icyaha kitaraba…”

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Itumanaho n’Uburezi Rusange, Madamu Emma Claudine Ntirenganya, mu kiganiro yagejeje kuri uru rubyiruko yabasabye gukoresha neza imbuga nkoranyambaga, kwirinda kuzikoreraho ibyaha n’ibindi.

Yabibukije ko bakwiye gukoresha imbuga nkoranyambaga ariko banirinda kuzitaho umwanya utari ngombwa, kumenya guhitamo ibibafitiye akamaro no kwirinda ko zabangiza ndetse bakarinda n’abandi.

Yavuze ko bakwiye kuzikoresha mu kugaragaza isura y’Umujyi wa Kigali n’ibikorwa byiza byagezweho mu nzego zitandukanye, ndetse no kuzikoresha nk’uburyo bushobora guha akazi uzikoresha.

Yabasabye kandi kwimakaza indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda mu byo bashyiraho, kumva ko ibivugirwa ku mbuga nkoranyambaga byose atari ukuri bityo bakaba bagomba kubanza kubisesengura.

Photos:

[fluentform id="3"]