Urukiko rwa Gisirikare rwanzuye ko abasivile 23 barimo Rugaju Reagan, Mucyo Antha Biganiro na Ishimwe Ricard, bakurikiranwa bari hanze.
Ni ibyavuye mu myanzuro y’urubanza rwasomwe kuri uyu wa kabiri, tariki ya 26 Kanama 2025, ku rukiko rwa Gisirakare i Kanombe.
Aba barimo Ndayishimiye Reagan uzwi nka Rugaju, Ishimwe Ricard na Mucyo Antha Biganiro wahoze muri uyu mwuga ndetse n’umufana wa APR FC, Mugisha Frank uzwi nka Jangwani.
Aba bari bakurikiranyweho ibyaha birimo ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe byakozwe binyuze muri Minisiteri y’Ingabo.
Ni nyuma yo gusanga badahamwa n’ibyaha birimo ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe n’icyo guhabwa inyandiko zigakoreshwa icyo zitagenewe.
Urukiko rwa Gisirakare rwasanze amatike bahawe batari bazi ko yasabwe mu izina rya Minisiteri y’Ingabo, bityo nta mpamvu zigaragaza ko bagize uruhare mu bufatanya cyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe, rutegeka ko barekurwa by’agateganyo,bagakurikiranwa badafunze.
Mu bafunguwe kandi barimo Umuvugizi wa RCS, CSP Hillary Sengabo na CSP Olive Mukantabana na we ukorera muri uru rwego.
Aba baburanaga ku ifungwa n’ifungurwa ry’agatenganyo bakurikiranyweho ibyaha birimo ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe byakozwe binyuze muri Minisiteri y’Ingabo.
Abasirikare batatu baregwa muri uru rubanza bo basabiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Tariki ya 30 Nyakanga 2025 ni bwo aba bari batawe muri yombi , aho bari bakurikiranyweho ibyaha birimo no kurya ya APR FC.
Ni amafaranga avugwa ko ari ayifashishijwe mu ngendo mu mukino wa CAF Champions League 2024-25 wahurije APR FC na Pyramids mu Misiri, muri Nzeri 2024.





