


G-Tuff ni we washyize akadomo ku gitaramo cya Gen-Z Comedy Show gisoza ukwezi kwa Kanama 2025.
Uburyo abara inkuru, uko aseka, ananyuzamo asoma kuri ka mukaru ke aba yitwaje, bituma abamureba banyurwa.
Yavuze ku nkuru zitandukanye zirimo izâabahanzi akunda mu Rwanda, izo muri Bibiliya, Amavubi yihebeye nâibindi.
Mu butumwa bukomeye yakomojeho, G- Tuff yibukije urubyiruko kwirinda kwishora mu bishuko no kwijandika mu biyobyabwenge.
Yagize ati âU Rwanda rwacu rubuze urubyiruko, twaba tubuze imbaraga, twaba tubuze ahazaza hâIgihugu. Muri mu kinyejana cyâumuriro, mujye mwibuka Kunywa Less.ââ
Buri nkuru G-Tuff yakomojeho yatumaga abatari bake bamwenyura, bagakoma amashyi mu kwerekana ko banyuzwe nâuburyo yabaganirije.

Umuhanzi Jules Sentore yasogongeje abitabiriye igitaramo Gen-Z Comedy Show kuri album ye nshya yise âUmudendeâ.
Iyi album iriho indirimbo 12 zatekerejweho mu gukomeza guha agaciro umuco gakondo wâu Rwanda.
Yabwiye urubyiruko ko rufite umukoro wo kuzirikana no gukunda Injyana Gakondo. Ati âIgikuru ni ukugikunda, ugakunda wowe ndetse ukanikunda.ââ

Muhinde yavuze ku nkuru zitandukanye zirimo izo yifashishije amafoto ari kumwe nâibyamamare nka Okkama nâUmuvugizi wâUrwego rwâIgihugu rwâUbugenzacyaha, RIB, mu kwerekana ko izina rye ryagutse.
Yakomoje ku buryo buzajya bukoreshwa mu kogeza umukino wa Police FC na RIB FC, nizaba yashinzwe, hagendewe ku byo izi nzego zikora.
Agiye gusoza, Muhinde yahamagaye Tuyishime SĂŠnĂŠgalais amwifuriza isabukuru nziza yâamavuko.

Pilote mu kubara inkuru ze anashyiramo amasomo yigisha.
Yakomoje ku nkuru yavuzemo ko aho gutanga ibihumbi 100 Frw ushaka umuntu wigana ijwi ryâinkoko, wagura inkoko yâibihumbi 10 Frw igatanga iryâumwimerere. Ati âWarangiza ukayirya.â
Yanavuze ku bakerenshe Igitabo cya Miss Nishimwe Naomie, ashimangira ko akwiye kwigirwaho kuko yitinyutse, akandika ku buzima bwe.

Inkirigito Clement ni umwe mu banyarwenya amaze kuzamura izina ryabo binyuze mu nganzo ye yo kubara inkuru zitandukanye mu buryo bumworoheye.
Yifashishije inganzo ye yo kuririmba abara inkuru zinyuranye.

Umuhanzi wihebeye Injyana Gakondo, Jules Sentore, witabiriye iseka rusange yasabwe kwivuga, ahuza amagambo atandukanye aganisha ku kwivuga ahereye ku bisekuru bye, yishimirwa cyane.
