sangiza abandi

“Igihe cyanyu ni None”: Urubyiruko rw’abakorerabushake rwasabwe gukomeza gukorera igihugu

sangiza abandi

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije Ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage, Urujeni Martine yasabye urubyiruko rw’abakorerabushake gukomeza kurangwa n’indangagaciro zo gukunda igihugu no kugikorera ndetse no guharanira ubumwe n’ubudaheranwa.

Ni ibyo yagarutseho ku wa gatanu, tariki ya 29 Kanama, ubwo hasozwaga ku mugaragaro amahugurwa y’urubyiruko rw’abakorerabushake yari amaze iminsi itanu abera mu Ishuri Ryisumbuye rya Kagarama.

Iki gikorwa cyari kitabiriwe n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali n’Ubuyobozi bw’Ishami rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage, bwari buhagarariwe na ACP Teddy Ruyenzi, n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije Ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage, Urujeni yibukije urubyiruko rw’abakorerabushake gukoresha ubumenyi bungukiye muri aya mahugurwa kugira ngo barusheho gushyira mu bikorwa inshingano zabo.

Yaboneyeho no kubasaba gukunda igihugu, guharanira ubumwe n’ubudaheranwa, kugira ikinyabupfura no gukorera hamwe no kugira ubwitange n’ubushake bwo guharanira icyiza rusange.

Ati: “Ntimuzigere mutekereza ko igihe kizaza ari cyo kizabazanira ibisubizo byose. Igihe cyanyu ni none. Ibibazo by’Igihugu by’uyu munsi bigomba ibisubizo byanyu uyu munsi. Niyo mpamvu musabwa kudapfusha ubusa amahirwe mufite yo kwiga gukorera Igihugu no kubaka ubuzima bwanyu.”

Yaboneyeho n’umwanya wo gushima buri wese wagize uruhare mu migendekere myiza y’aya mahugurwa guhera ku batanze ibiganiro, abatoza, ndetse n’intore zemeye gutozwa.

Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu Mujyi wa Kigali, Uwitonze Alexia yashimiye Leta y’u Rwanda uburyo ishyigikira urubyiruko yizeza umusanzu warwo mu gukomeza guteza u Rwanda imbere.

Photos:

[fluentform id="3"]