Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryagize Mugisha Richard wari visi perezida wa kabiri , umunyamabanga Mukuru w’agateganyo asimbuye Kalisa Adolphe Camarade.
Ni umwe mu myanzuro wafatiwe mu nama yambere ya Komite nyobozi nshya iyobowe na Dr Shema Ngoga Fabrice yabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 30 Kanama 2025.
Komite nyobozi kandi yanemeje Louis Hakizimana ko akomeza kuyobora komisiyo y’abasifuzi kugeza igihe cy’inama y’inteko rusange itaha, iteganyijwe kuba mu kuboza 2025.





