sangiza abandi

Amafi n’isambaza byo mu Kivu byabaye igisubizo ku mirire y’abatuye ku kirwa cya Bugarura

sangiza abandi

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolee, yashimiye abatuye ikirwa cya Bugarura, uburyo bifashisha amafi n’isambaza byo mu Kivu mu kwita ku mikurire y’abana bakaba nta n’umwe ugaragarwaho n’imirire mibi n’igwingira.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Nyakanga 2026, ubwo yasuraga abatuye iki kirwa kiri mu kiyaga cya Kivu mu Karere ka Rutsiro gituweho n’abaturage 2,469 batunzwe n’umwuga w’uburyobyi bakorera muri iki kiyaga.

Yari kumwe n’abandi bayobozi barimo Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco ndetse N’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA) Ingabire Assumpta, aho bagaririje aba baturage kuri gahunda z’iterambere no kubaka umuryango Ushoboye kandi utekanye.

Yashimye uburyo uburobyi bakora bubasha kubatunga ndetse bugatunga imiryango yabo bakabonera abana ifunguro ku buryo bitwaye neza mu kurandura ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira ry’abana, bifashishije cyane cyane amafi n’isambaza bakura mub Kivu.

Minisitiri Uwimana yasabye aba baturage kwirinda amakimbirane mu miryango no kurwanya icyaha cyo gusambanya abana.

Abatuye ikirwa cya Bugarura barwanyije imirire mibi n’igwingira bakoresheje amafi n’isambaza byo mu Kivu
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolee, yashimiye abatuye ikirwa cya Bugarura, uburyo bifashisha amafi n’isambaza byo mu Kivu mu kwita ku mikurire y’abana
Minisitiri Uwimana yasabye aba baturage kwirinda amakimbirane mu miryango no kurwanya icyaha cyo gusambanya abana

Photos:

[fluentform id="3"]