sangiza abandi

Tuzirinde ko irari rigoreka ukuri ,rigasenya ikizere cy’ abashakanye – Madamu Jeannette Kagame

sangiza abandi

Madamu Jeannette Kagame yasabye abashinga ingo bakiri bato kwirinda irari n’ikindi cyasenya urugo ahubwo bakubakira ku kizere.

Ni ubutumwa  yagarutseho ku Cyumweru, tariki 31 Kanama 2025, mu masengesho y’urubyiruko yo gusabira Igihugu, azwi nka ‘Young Leaders Prayer Breakfast’, yabereye muri Kigali Convention Centre.

Madamu Jeannette Kagame yibukije ko igihugu cyabagiriye ikizere, kikabaha inshingano  bityo bakwiye gusigasira uwo murage.

Yabibukije ko  nk’urubyiruko ruri mu nzego z’ubuyobozi , inshingano za mbere zihera mu rugo bityo bakwiye kubera urugero abandi.

Ati “Ndangira ngo uyu mwanya uze kutubera uwo gufata ingamba zihamye zo kuba intangarugero mu kubera urugero ubushyo mwaragijwe. Izi nshingano rero nta handi zitangirira atari mu ngo zacu.”

Yakomeje ati “Muragijwe inshingano zo gusigasira ibyo bakuru banyu badutabaye barwaniye.Mwubakire, mukomeze imihigo yo kuba intangarugero mu ngo zanyu kandi mutibagiwe no mu nshingano z’akazi bityo mukabye inzozi z’abatubanjirije.”

Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, yasabye kandi ko   urubyiruko rushinga ingo rukwiye kwirinda irari n’ikindi cyose cyasenya urugo , abasaba kubakira ku kizere hagati y’abashakanye.

Ati “Tuzirinde iteka ko irari rigoreka ukuri ,rigasenya ikizere cyagakwiye kuranga abashakanye. Bana bacu , bayobozi beza, uko abatubanjirije babayeho ,siko turiho,siko n’abazadukomokaho bazabaho.Bityo umukoro  ni ukudashira amatsiko yo kumenya mugenzi wawe.Ibi ndabibabwira nk’umubyeyi ariko ni mwe muzi icyo ingo zanyu zikeneye kugira ngo zibabere rya juru rito navuze.”

Yakomeje agira ati “Bisaba kwigomwa no kwirenga kugira ngo koko abashakanye babe umwe. Icyo ni cyo gitambo nyakuri cyo kubaka urugo. Guhuza umutima no guhuza umuryango .”

Yavuze ko bikwiye ko abifuza gushinga ingo bategurwa kandi ababyeyi n’imiryango bagomba gushyigikira abana .

Muri aya masengesho yibanze ku gusengera ingo zitaramara igihe , yitabiriwe n’abarenga 600.

Madamu Jeannette Kagame yasabye abashinga ingo kubakira ku kizere no kwirinda ko irari ribayobora

Photos:

[fluentform id="3"]