sangiza abandi

Imbamutima za Ish Kevin wasinye amasezerano na ‘Universal Music Group Kenya’

sangiza abandi

Umuraperi Ishimwe Semana Kevin, uzwi nka Ish Kevin, yasinye amasezerano yo gukorana n’inzu itunganya umuzuki ya Universal Music Group ishami rya Afurika y’Uburasirazuba, (Universal Music Group East Africa).

Ish Kevin azajya akorana n’iyi sosiyeti binyuze mu ishami ryayo ryo muri Afurika y’Iburasirazuba rifite icyicaro muri Kenya.

UMG Kenya isanzwe ikorana n’abahanzi bakomeye barimo Sauti Soul, Nikita Kering, Ethic Entertainment, Orchestra Super Mazembe, n’abandi benshi.

Ish Kevin yavuze ko gusinya muri Universal Music Kenya ari intambwe ikomeye mu rugendo rwe rwa muzika, ndetse no ku muco w’u Rwanda.

Ati: “Gusinya muri UMG ntabwo ari intambwe ikomeye kuri njye gusa, ariko no ku muco. Bisobanuye ko umuziki wacu, inkuru zacu n’imbaraga zacu zigiye ku ruhando mpuzamahanga. Ni igihamya ko amajwi ya Afurika by’umwihariko aturuka mu Rwanda, ari mu biganiro ku Isi.””

Ish Kevin ni umuhanzi wamenyekanye mu ndirimbo nyinshi nka Amakosi, Toto Mtosso, Ba Bahungu, No Cap, Vayo, Iki?, Bizima, n’izindi, ndetse mu kwezi gushize, yashyize hanze indirimbo ye nshya yitwa Gutsinda II, iboneka ku mbuga zose zicuruza umuziki.

Ish Kevin asanze muri iyi sosiyeti abandi barimo Ariel Wayz watangiye gukorana nayo kuva tariki ya 12 Kamena 2025.

Universal music Kenya ni shami rya Universal Music Group (UMG), iri muri eshatu zikomeye mu gutunganya imiziki ku Isi, ikora ibikorwa byo gutunganya no gukwirakwiza umuziki mu bihugu birenga 60. Iyi sosiyete ikorana n’abahanzi bakomeye ku Isi barimo Taylor Swift, Billie Eilish n’abandi.

Ishami rya UMG Kenya ryatangiye gukorera muri Kenya mu mwaka wa 2021, ubwo yari imaze kugura imigabane muri Label ya Kenya yitwa ‘Universal Music Kenya Limited’, mu rwego rwo guteza imbere umuziki w’Afurika ku rwego mpuzamahanga.

Photos:

[fluentform id="3"]