Perezida w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Me Nkundabarashi Moïse , yavuze ko bimwe mu byo uru rugaga rwagezeho muri uyu mwaka ari uko abanyarwanda batishoboye bagera 5376 bafashijwe kunganirwa mu nkiko.
Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Nzeri 2025, ubwo hatangizwaga umwaka w’Ubucamanza 2025/2026.
Me Nkundabarashi Moïse avuga ko ashimira leta uburyo bafatanya kugira ngo abaturage bahabwe ubutabera buboneye.
Yongeyeho ko mu rwego rwo gufasha abaturage bamwe badafite ubushobozi , hari abantu barenga 5000 bafashijwe kunganirwa mu nkiko.
Ati “ Ikindi dukora ni ugufatanya na leta mu gutanga ubufasha mu by’amategeko abanyarwanda. Muri uyu mwaka twabashije guha ubufasha abanyarwanda bagera ku 5376 mu by’amategeko.Ibyo tubishyize mu buryo bw’igereranya w’umusanzu twatanze ugera kuri miliyari 2. 688 Frw.
Me Nkundabarashi Moïse yashimiye Minisiteri y’Ubutabera idahwema kubaba hafi.
Ati “Tukaba dushimira cyane ubutanye dufite na Minisiteri y’Ubutabera kuko ariyo idufasha kugira ngo abavoka baburanire aba bantu batishoboye kugira ngo babone amikore kugira babashe kugera kuri aka kazi.”
Nkundabarashi avuga kandi ko ibibazo byabashije gukemurwa binyuze mu buhuza binyuze mu bwmvikanye bigera kuri 88 hagamijwe kugabanya ibirarane mu manza.
Nkurandabarashi Moise yavuze ko mu rwego rwo kurushaho gukora kinyamwuga , ubu babarizwa mu nganga zitandukanuye zihuza abavoka ku rwego mpuzamahanga.
Yongeyeho kandi mu rwego rwo gutanga serivisi , bateganya kuzana ikoranabuhanga rizafasha abavoka kuvugana n’ababagira inama bidasabye kuza ku rugaga.
Ati “ Turateganya gutangiza serivisi z’ikoranabuhanga izajya ituma izajya ituma babasha kuvugana n’ababagira inama, batarinze gukora ingendo baza ku rugaga.Ku buryo umuntu atagomba Rusizi ngo aze gushaka serivisi ku rugaga. Nkuko byari bisanzwe”
Avuga ko abavoka bo mu Rwanda bazakora ibishoboka byose kugira ngo batange ubutabera buboneye ku banyarwanda.









