Brig Gen Olivier Gasita ushinzwe ibikorwa bya gisirikare mu ntara ya Maniema, yageze mu mujyi wa Uvira, ibintu birushaho kuzamba, ku buryo hashobora kwaduka intambara ikomeye hagati ya Wazalendo na FARDC.
Ku wa mbere, tariki ya 01 Nzeri 2025, nibwo uyu musirikare yinjiye muri uyu mujyi wa Uvira, aturutse i Bujumbura mu Burundi, nyuma yo kuva i Kindu akanyura i Kinshasa akabona kwerekeza i Bujumbura.
Bivugwa ko mbere yuko agera muri uyu mujyi, abawuturiye, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abapfulero na Wazalendo, bari batangaje ko batamushaka, ni mu gihe byari byavuzwe ko aje kuyobora ingabo za Leta ziriyo.
Hari n’amajwi yumvikanye yabo yagiye ahererekanywa ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko mu gihe yakwibeshya akawukandagiramo, bazahita bamurasa.
Wazalendo ishinja Brig Gen Gasita gutanga umujyi wa Bukavu mu maboko ya AFC/M23 ubwo uyu mutwe urwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa wigaruriraga aka gace muri Gashyantare.
Icyo gihe Brig Gen Gasita ni we wari ushinzwe iperereza rya gisirikare ku rwego rw’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, bityo bakavuga ko no mu gihe yaza muri Uvira, ashobora kuyitanga nk’uko yatanze na Bukavu.
Brig Gen Gasita mu kwinjira Uvira, yahinjiye mu ibanga rikomeye, kuko Wazalendo bagiye kubimenya yamaze kuhagera.
Icyakurikiyeho ni uko bahise berekeza kuri hoteri ya Muchepe yari yahitiyemo, iri hafi na Etat major y’ingabo za FARDC i Uvira, batangira gutera imyigaragambyo.
Amakuru akomeza avuga ko Komanda region na Komanda secteur, bagiye kwinginga Wazalendo ngo ihagarike kwigaragambya, Irene Leta more ibyayo ngo kuko ariyo yahamutumye, abandi na bo barabananira. Kugeza ubwo habaye ubushyamirane hagati y’impande zombi.
Ndetse amakuru amwe avuga ko Gasita ashobora kuba yarahungishijwe, asubizwa i Burundi, ariko ku rundi ruhande bivugwa ko akiri Uvira.



