Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Kaminuza y’u Rwanda (UR), Dr. Pradeep K. Khosla na Ivan Murenzi umwungirije aho baganiye ku ngingo zinyuranye cyane cyane ireme ry’uburezi buyitangirwa n’uruhare rwayo mu iterambere ry’u Rwanda.
Ibi biganiro byabaye ku wa 30 Nyakanga 2026.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ko Perezida Kagame n’Abayobozi ba Kaminuza y’u Rwanda ibiganiro bagiranye byibanze ku cyerekezo cy’iyi kaminuza n’uburyo bwo gukomeza guharanira ireme ry’uburezi, ubushakashatsi n’ihangwa ry’ibishya, no gukomeza gutanga ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo mu rwego guharanira itermbere ry’igihugu muri rusange.
Kaminuza y’u Rwanda yashinzwe mu 1963 haza kuba amavugurura muri Nzeri 2013 aho hemejwe burundu ko iyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR) n’andi mashuri makuru na kaminuza bya Leta bitandatu bihurizwa hamwe bikaba kaminuza imwe ya Leta ikitwa Kaminuza y’u Rwanda (UR).
Kuva mu 1963 iyi Kaminuza ishinzwe kugeza mu 2013 mbere y’uko habaho amavugurura Kaminuza nkuru y’u Rwanda yari imaze gushyira ku isoko ry’umurino abantu 53.487.
Kaminuza y’u Rwanda imaze gutera imbere ku buryo bugaragara ndetse iri kuzamuka mu zikomeye ku rwego mpuzamahanga.
Iyi Kaminuza iherutse kuza muri kaminuza 10 za mbere nziza muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, nk’uko raporo ya ’2024 Times Higher Education’ yabigaragaje.
Ni muri raporo yakusanyije amakuru yo muri kaminuza 129 zo mu bihugu 22 byo munsi y’ubutayu bwa Sahara, hashingirwa ku gupima uruhare izo kaminuza zigira mu guteza imbere ibihugu ziherereyemo.
UR kandi iherutse kuza muri kaminuza eshanu zagize uruhare mu guteza imbere uburezi ku Mugabane wa Afurika, ihembwa asaga miliyari 4Frw mu bihembo bya Africa Higher Education for Transformation (AHEFT) Prize byatanzwe n’umuryango Mastercard Foundation.
Kaminuza y’u Rwanda yashimiwe umusanzu wayo mu rwego rw’ubuzima, harimo no kwigisha abarenga ibihumbi 26 batanga serivisi zo kwa muganga, ihembwa miliyoni 3$ yo guteza imbere gahunda zitandukanye zigamije kwagura amahirwe y’urubyiruko muri Afurika.
Ni ibihembo byari bitanzwe ku nshuro ya mbere bikazajya bitangwa buri mwaka mu rwego rwo gushimira amashuri makuru na za Kaminuza uruhare mu mpinduka no kwagura amahirwe y’urubyiruko kugira ngo rugere ku burezi bufite ireme n’iterambere rirambye.
Kaminuza y’u Rwanda (UR), igizwe n’amakoleji 7, amashami yigisha 13, ikagira abanyeshuri bakabakaba ibihumbi 33, barimo abasaga 600 baturuka mu mahanga.









