Umuhanzi Andy Bumuntu uherutse gusezera nk’umunyamakuru kuri Kiss Fm yasinye amasezerano y’imikoranire na UNICEF Rwanda aho azajya akoresha impano ye n’urubuga afite mu gukorera ubuvugizi abana bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.
Ku wa kane tariki ya 10 Ukwakira 2024, UNICEF Rwanda yizihije Umunsi mpuzamahanga wahariwe ubuzima bwo mu mutwe, iboneraho no gusinya amasezerano na Andy Bumuntu nk’umwe mu bakozi bazajya bakora ubukangurambaga bwo kumenyekanisha ibibazo abana bahura nabyo bishobora kubangiriza ubuzima bwo mu mutwe.
Andy Bumuntu abinyujije ku rubuga rwa X avuga ko yishimiye ubu bufatanye ndetse ko abana n’abakiri bato bakunze guhura n’ibi bibazo ariko bakirengagizwa ntibitabweho. Ati” Uyu munsi ndi hano kugirango ngire uruhare mu gucyemura iki kibazo.”
Andy Bumuntu yaramaze imyaka ibiri n’amezi ane akorera radiyo ya Kiss Fm, aza gutangaza ko yamaze gusezera mu ijoro ryo ku wa 8 Nzeri 2024. Akaba asanzwe ari n’umuhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo “Fire” n’izindi.








