sangiza abandi

Umujyi wa Kigali watangaje imihanda izakoreshwa mu gihe cy’Irushanwa ry’Isi ry’Amagare 2025

sangiza abandi

Umujyi wa Kigali watangaje imihanda izakoreshwa na bisi, amakamyo ndetse n’indi ishobora kunyurwamo, mu gihe imihanda isanzwe izaba irimo gukoreshwa mu Irushanwa ry’Isi ry’Amagare (UCI Road World Championships 2025).

Ni irushanwa riteganyijwe kubera i Kigali kuva ku itariki ya 21 kugeza ku ya 28 Nzeri 2025.

Umujyi wa Kigali uvuga ko gutangaza iyo mihanda, ari mu rwego rwo kugira ngo imirimo y’imodoka, abagenzi ndetse n’ibikorwa bya buri munsi bidahagarara burundu.

Iri rushanwa, rizitabirwa n’abakinnyi b’amagare bo ku rwego rwo hejuru baturutse hirya no hino ku isi, rizatuma imihanda imwe n’imwe yo mu mujyi wa Kigali ifungwa cyangwa ikoreshwa mu buryo bwihariye.

Uko Imihanda yagenwe

Ku munsi wa mbere kugeza ku wa gatatu (21-23 Nzeri), bisi zizifashisha imihanda irimo: Nyanza–Nyabugogo Canal Olympia–RP Nyarutarama–Ryayumva–Nyabugogo, Nyanza-Downtown, Canal Olympia–Gikondo–Cercle Sportif–Kiyovu–City Hall–Nyabugogo Market–Downtown, ndetse na Nyanza–Remera–Kimironko.

Hashobora kandi kwifashishwa imihanda ya Canal Olympia – Gikondo – Sodoma – Gatenga – Kicukiro Center – St Joseph – Kabeza – Giporoso, ndetse n’indi irimo Kanombe – Kabuga – Kimironko.

Indi nzira ni Kimironko – Kibagabaga – Akabuga ka Nyarutarama – Kinamba – Nyabugogo (Downtown), hamwe n’iyihuza Downtown – Kimironko, Remera, cyangwa Downtown – Kinamba – Kacyiru – Gishushu – Gasabo Office – Nyagatovu – Kimironko.  

Indi mihanda yunganira iyi nayo isbobora kunyurwamo ni Mugendo–Nunga–Rebero–Gikondo–Rugunga–Biryogo–Downtown, hamwe n’uwo Kuri 12–Kigali Parents–Kimironko–Kibagabaga–Kagugu–Utexrwa–Kinamba–Downtown.

Umuhanda wa 3 uzanyura kuri Kuri 12 – Giporoso – Kabeza – Niboye – Kicukiro Centre – Gatenga – Gikondo – Rugunga – CHUK – Downtown.

Umuhanda wa 4 uzaba uca kuri Gahanga Cricket – Kagasa Cell – Rwabutenge – Muyange – Kicukiro Centre. Umuhanda wa 6 uzaca kuri Nyanza Junction – Rebero – Gikondo – Rugunga – Biryogo – Downtown.

Ku rundi ruhande, amakamyo azakoresha inzira ya Free Zone–Birembo–Kinyinya–Gasanze–Nyacyonga–Gatsata–Nyabugogo–Giti cy’inyoni.

Iyi gahunda igamije umutekano w’abagenzi n’abari mu irushanwa.

Umujyi wa Kigali usaba abaturage gukoresha inzira zateguwe mu gihe cy’irushanwa, hagamijwe kwirinda akajagari no guha umutekano abari mu marushanwa ndetse n’abaturage muri rusange. 

UCI Road World Championships 2025 izaba ari ku nshuro ya mbere ibereye muri Afurika, bikaba biteganyijwe ko izazamura isura ya Kigali nk’umujyi w’imyidagaduro, siporo n’amahoro, ndetse ikazakurura ba mukerarugendo n’abashyitsi bavuye hirya no hino ku isi.

Photos:

[fluentform id="3"]