Kuri uyu wa gatanu tariki ya 11 Ukwakira 2024, Perezida Kagame yakiriye intumwa y’ihariye y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi mu karere k’ibiyaga bigari, Ambasaderi Johan Borgstam ukubutse mu ruzinduko yahereye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rugamije kugarura amahoro mu karere.
Amb. Johan Borgstam yatangaje ko yagombaga kugirira uruzinduko i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva tariki ya 8-10 Ukwakira 2024, yavayo agakomereza urugendo rwe mu Rwanda rugamije gushakira amahoro Akarere.
Muri uru ruzinduko agiriye mu Rwanda biteganyijwe ko azaganira n’abayobozi bu Rwanda ibyerekeye ibiganiro bya Luanda bigamije kugarura amahoro hagati y’u Rwanda na RDC.
Ambasaderi Borgstam ukomoka mu gihugu cya Suède yatangiye inshingano tariki ya 1 Nzeri 2024. Aho Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi wamusabye gutanga umusanzu wo gukemura umwuka mubi uri mu karere k’ibiyaga bigari, bishingira ku kurandura impamvu muzi zitera umutekano muke.





