sangiza abandi

Minisitiri w’Intebe yasuye Icyambu cya Rubavu n’Uruganda rwa Gaz Methane

sangiza abandi

Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yagiriye uruzinduko rw’umunsi umwe mu Karere ka Rubavu, aho yasuye Uruganda rwa Shema Power Plant rubyaza Gaz Methane amashanyarazi ndetse n’Icyambu cya Rubavu.

Iyi mishinga yatekerejweho mu gufasha u Rwanda kwihaza mu by’ingufu z’amashanyarazi no koroshya ubuhahirane n’abaturanyi bo mu bihugu bituranye n’u Rwanda.

Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ibikorwaremezo muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA), Eng Jean De Dieu Uwihanganye , yavuze ko urugendo rwa Minisitiri w’Intebe rwari rugamije kureba uko uruganda rwa Gaz Methane rusanzwe rutanga amashanyarazi rwakongera ingano y’amashanyarazi rutanga.

Yagize ati “ Uyu munsi twabanje gusura uruganda rutanga amashanyarazi, ruyakura muri Gaz Methane. Ni uruganda twita Shema Power ,ruri hano mu karere ka Rubavu.

Ubu urwo ruganda ruduha Megawatt 50 kandi ruri mu nganda ruduha amashanyarazi ku buryo buhoraho ku kigero nk’icya 90%. Ni uruganda rukora neza.”

Yakomeje agira ati “Ibyo nyakubahwa Minisitiri w’Intebe yatugiriyemo inama ngo twihutishe, ni ukureba uko rwakongera umusaruro ruduha harimo n’ingano y’imbaraga ruduha kuko twabonaga ko rushobora kongera Megawatt zigera kuri 28 .

Twaganiraga uburyo twakorohereza uriya mushoramari kugira ngo urwo rugero rw’amashanyarazi akenewe rubashe kugerwaho. Twumvikanye ko tuzabikora, tukabyihutisha kugira ngo tubashe kubigeraho.”

Avuga ko iyi gahunda yo kongera gaz Methane, ishobora kugerwaho mu gihe cy’imyaka ibiri .

Yongeraho kandi hari n’indi mishinga iri mu kiyaga cya Kivu igamije gutanga amashanyarazi.

Ati “ Uyu mutungo kamere wa Gaz, turashaka kuwubyaza umusaruro birushijeho kugira ngo dukomeze kongera ingano y’amashanyarazi mu gihugu. “

Icyambu cya Rubavu

Usibye kuba Minisitiei w’Intebe yasuye uru ruganda, yanasuye icyambu cya Rubavu, kifashishwa mu kujyana ibicuruza mu bihugu bituranye n’u Rwanda.

Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ibikorwaremezo muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA), Eng Jean De Dieu Uwihanganye, avuga ko gushyiraho ibyambu bigamije kongera ubuhahirane mu by’ubucuruzi hagati y’uturere ndetse n’ibihugu bituranyi.

Ati “ Igitekerezo cyo gushyira ibyambu bitandukanye kuri iki kiyaga cya Kivu, cyari kigamije ni ukoroshya ubuhahirane hagati y’uturere dukora ku kiyaga cya Kivu. Ni no korohereza ubuhahirane hagati y’u Rwanda n’ibihugu duturanye. Ariko bisaba igihe kuko ari igikorwaremezo gihya.”

Yakomeje agira ati “Ubu icyambu cya Rubavu cyaruzuye ariko icyambu cya Rusizi na cyo kiruzura vuba gitangire gukora mu mpera z’uyumwaka. Iyo ufite ibyo byambu uko ari bibiri ,ni nabyo byorohereza abashaka kugenda bakoreheje amazi kurusha kugenda bakoressheje imodoka .”

Eng Jean De Dieu Uwihanganye avuga ko Minisitiri w’Intebe yasabye ko hatangwa serivisi inoze ku byambu.

Ati “ Icyo Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe yatubwiraga ni ukunoza ibijyanye na serivisi kugira ngo dutange uburyo bwose bushoboka abaturage n’abandi bakeneye gukoresha icyambu bagikoreshe kurushaho.”

Imibare igaragara ko icyambu cya Rubavu kuva cyatangira gukoreshwa kimaze kwakira amakamyo 300 n’amato 50 yose anyuzwaho ibicuruzwa.

Minisitiri w’Intebe yasuye icyambu cya Rubavu asaba ko hatangwa serivisi inoze

Photos:

[fluentform id="3"]