sangiza abandi

RIB yataye muri yombi abiyita ‘Abameni’ bakekwaho kwiba Miliyoni 30 Frw

sangiza abandi

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda berekanye abantu 26 biyitaga ‘Abameni’, bakekwaho ubwambuzi bushukana bakoresheje telefoni, aho bahamagaraga abantu bababeshya bagamije kubambura amafaranga.

Inzego z’umutekano zerekanye aba bantu 26 barimo n’umukobwa umwe, kuri uyu wa mbere tariki ya 08 Nzeri 2025, bavuga ko bafashwe hashingiwe ku birego bitandukanye bakiriye mu bihe bitandukanye.

RIB yatangaje ko aba bantu bafashwe bakoreshaga amayeri arimo no kwiyitirira ko bakorera ibigo by’itumanaho.

Ati ”Aba bakekwa bakoresha amayeri atandukanye harimo kwiyitirira ibigo by’itumanaho bagahamagara umuntu cyangwa bakamwoherereza ubutumwa bugufi bakamusaba kugira imibare akanda kuri telephone ye.”

Aba bantu batawe muri yombi bakekwaho ibyaha bitanu, birimo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, kwiyitirira umwirondoro, kudasobanura inkomoko y’umutungo n’icyaha cy’iyezandonke.

RIB ivuga ko bibye abantu amafaranga agera kuri miliyoni 30 Frw, ariko babashije kugaruza amafaranga angana na miliyoni 15 Frw, ndetse ifatira n’imitungo bakuye mu mafaranga bibye igizwe n’amasambu, amatungo ndetse na telefone bifite agaciro ka miliyoni 10 Frw.

Umuvugizi wa RIB, Murangira B.Thierry arakangurira Abaturarwanda kugira amakenga bakima amatwi ababashuka kuri telefone babasaba gukanda imibare runaka birangira babatwaye amafaranga.

Mu butumwa yanyujije kuri X yagize ati” Turi kuva mu byaha bikoreshejwe kiboko, tujya mu byaha abantu bakora bakoresheje ikoranabuhanga. Icyo dusaba Abanyarwanda ni ukubima amatwi, kubima amatwi, byose ibi byaha bihera ko wabateze amatwi, ko utagize amakenga.”

RIB irasaba abafite umugambi wo kwishora muri ibi byaha kuyireka bagashaka imibereho mu buryo bukurikije amategeko.

Photos:

[fluentform id="3"]