Umuhanzi Ngabo Medard (Meddy) agiye gukora ibitaramo bizenguruka Canada nyuma y’ibitaramo ashoje yakoreye mu mijyi itandukanye yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Meddy yateguje abakunzi be kuzabana nabo mu bitaramo byo guhimbaza Imana azakorera mu mijyi itandukanye yo mu gihugu cya Canada, guhera Ukuboza 2024 kugeza muri Gashyantare 2025.
Imijyi yamaze kwemezwa Meddy azataramiramo ni Montreal, Ottawa, Edmonton, Vancouver na Calgary. Ndetse ibitaramo bye bizagendana no gutanga ubuhamya bw’urugendo rwe rwo gukizwa.
Kwizera Philbert uri gutegura ibi bitaramo bya Meddy, yabwiye ibitangazamakuru ko muri ibi bitaramo byiswe “Worship and Testimonies” batumiye Meddy kugirango afashe abantu benshi kwegera Kristu.
Yakomeje avuga ko byinshi ku matariki y’ibi bitaramo n’abahanzi bazafatanya bazabigarukaho mu minsi iri imbere cyane ko ibikorwa byo kwamamaza ibi bitaramo aribwo bigitangira.






