sangiza abandi

Bazikoze bagisohoka muri Gereza! Dore indirimbo 7 bamwe mu bahanzi Nyarwanda basohoye bafunguwe

sangiza abandi

Gufungwa ni isomo rikomeye utiga mu ishuri, cyangwa ngo uhabwe n’umwarimu.

Ni yo mpamvu umuraperi Jay Polly mu ndirimbo yakoranye na Green P yitwa ‘Kwicuma’ yagize ati “ Dore nzasohoka umunsi nzaba ntoboye igifungo nzaza namwenyura nicinya icyara naniye amapingu, sinzaza ndi igisare nka cyera bya bindi byari bisanzwe.”

Uyu muraperi yarongeye mu ndirimbo yitwa ‘Sigaho’, avugamo amagambo agira ati “Kuri kariya gasoza ureba uwo ukunda ntuzamwifurize yuko yaharara, amanywa yaho arabiha ijoro rikaza ari ibindi uwaharaye amenya yuko ibihe biha ibindi.”  

Uyu munsi twagarutse ku ndirimbo 7 zasohowe n’abahanzi Nyarwanda nyuma yo gufungurwa muri gereza mu bihe bigiye bitandukanye. Izi ndirimbo zikubiyemo ubutumwa bwitsa ku buzima babayemo igihe bari muri gereza ndetse n’intego bari bafite bafungurwa.

  1. Nisubiyeho ya P-Fla

Murerwa Amani Hakizimana benshi bazi ku izina ry’ubuhanzi rya P-Fla, mu 2013, nyuma ya mezi hafi 10 yari amaze afungiye muri Gereza ya Nyarugenge yahoze izwi nka ‘1930’, akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge. Uyu muraperi yahise asohora indirimbo ‘Nisubiyeho’, yafatanyije na King James.

Iyi ndirimbo yari ikubiyemo amagambo avuga ukuntu yisubiyeho atakiri uwo yahoze ari we. Mu gitero cyayo cya kabiri, P-Fla yagize ati “Mu myaka micye ishize ababyeyi badukunda minesi barapesa, stempa bakakwambika n’isosi bagutamika, none reba ubu barakubona ngo ngicyo imiryango n’amadirishya udupata n’imunageho njye si ibyo nahisemo ababyeyi banjye aho muri n’inshuti zanjye z’ukuri, umuhungu wanjye aho uri nsabye imbabazi kuri mwese mumba hafi iyi ngoma nibageraho muzamenye y’uko rwose nisubiyeho.”

2. Umusaraba – Jaypolly

Mu 2019 nyuma ya mezi atanu, umuraperi Tuyishime Joshua benshi bamenye nka Jay Polly, yari amaze afungiye muri gereza ya Nyarugenge kubera  icyaha cyo  gukubita no gukomeretsa ku bushake umugore we, Uwimbabazi Sharifa. Uyu muraperi yaje guhita ashyira hanze indirimbo yise ‘Umusaraba’.

Muri iyi ndirimbo yisunze umuhanzikazi Marina mu kuririmba inyikirizo yayo, Ikaba ari indirimbo yarikubiyemo inkuru mpamo yifungwa rya Jaypolly ndetse n’ubuzima yari abayeho mu gihe yari afunze.

3. Urabinyegeza – Bruce Melodie

Mu 2022, umuhanzi Itahiwacu Bruce benshi bazi nka Bruce Melody, nyuma yo gufungirwa mu gihugu cy’u Burundi, yasohoye indirimbo ‘Urabinyegeza’ yagarukaga ku nkuru mpamo y’isengesho yasenze ubwo yari muri gereza, abona neza ko ari mu icuraburindi ariko Imana ikahaba.

Muri iyi ndirimbo Bruce Melodie yagize ati “Buri sunday kuri church nzajya mpaboneka ‘counting my blessings’ namenye y’uko ankunda, mu minsi isanzwe nzajya mushimira mu byiza no mubibi ntabwo ajya anjya kure.”

4. Itara – Davis D

Mu 2021, Icyishaka David uzwi nka Davis D, ubwo yari afunguwe agizwe umwere ku cyaha yari akurikiranyweho cyo kuba icyitso mu gusambanya umwana w’umukobwa utarageza imyaka y’ubukure.  Uyu muhanzi  yaje gusohora indirimbo igaruka ku buzima yari abayeho aho yari afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo.

Muri iyi ndirimbo yise ‘Itara’, Davis D avuga uburyo yari abayeho afunze, ashimira buri wese wamubaye hafi mu bihe bigoye yarimo, agakomeza avuga ko atiyumvisha ukuntu azabasha gusobanurira umwana we ko ibyo yari akurikiranyweho ndetse n’ibyamuvuzweho byose muri icyo gihe atari ukuri.

Muri iyi ndirimbo agira ati “ku bafana banjye pole ntakundi nta sheni idacika, mfite isoni zo kubwira umwana wanjye ko bitigeze bibaho.”

5.Ntarirarenga – Fireman

Mu 2019, umuraperi Uwimana Francis benshi bazi nka Fireman, ubwo yarimo ashoje amasomo ku kigo ngororamuco cya Iwawa, yaje gusohora indirimbo ‘Ntarirarenga’ afatanyije n’umuraperi Jay C na Safi Madiba.

Iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa buhwitura ababaswe n’ingeso mbi zitandukanye, ariko by’umwihariko ikoreshwa ry’ibyobyabwenge ko bigishoboka kuzigobotora.

Mu magambo ye muri iyi ndirimbo umuraperi Fireman yagize ati “Subiza amaso inyuma wiyibutse icyizere watakaje byinshi uzi wahombye, warushoboye ariko ntiwarushobotse gusa ntarirarenga wanagakosora.”

6. Hand of God – Sintex

Umuhanzi Kabera Arnold benshi bazi nka Sintex, mu 2023 ubwo yari afunguwe kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro aho yari akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, Sintex yaje kwandika ndetse asohora indirimbo yise ‘Hand of God’ (Ukuboko kw’Imana).

Ni indirimbo igaruka ku buryo uyu muhanzi yabonye ukuboko kw’Imana mu bihe by’amakuba yarimo ubwo yari afunze ndetse atanga ihumure ku muntu wese ufite ibibazo bimugoye muri ubu buzima, aho agira ati “Erega ibyo bibazo bizashira, agahinda ufite kazashira, amavi hasi usengane imbaraga arakwumva.’’

7. Kuwa 3 – Jowest

Umuhanzi Giribambe Josue uzwi nka Jowest, mu 2023, ubwo yari arekuwe n’ Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro nyuma yo gusanga nta mpamvu zifatika zatuma aburana afunzwe, ku cyaha yari akurikiranyyweho cyo gusambanya ku gahato.

Uyu muhanzi yahise asohora indirimbo yise ‘Kuwa 3’, igaruka ku buzima burimo umwijima, icuraburindi ndetse n’uburibwe yanyuzemo ubwo yari afungiye muri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro.

Muri iyi ndirimbo, Jowest yagize ati “ Ijoro riri kumbana ukwezi umunsi wo urigutinda nk’umwaka, Malayika murinzi wanjye ubanza asinziriye Mana mfasha umukangure basi amfashe kuburana.”

Photos:

[fluentform id="3"]