Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango Unity Club, Julienne Uwacu, yasabye abagororwa bari barahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, bari kurangiza ibihano, kutazigera baba intandaro y’icyahungabanya ubumwe Abanyarwanda bamaze kugeraho.
Ni ibyo yagarutseho kuri uyu wa mbere, tariki 8 Nzeri 2025, ubwo yaganirizaga n’aba bagororwa kuri gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda” igamije kwigisha ku kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa, aho bari mu mahugurwa mu Igororero rya Nyamasheke.
Julienne Uwacu yavuze ko mbere y’umwaduko w’abazungu, Abanyarwanda bari basangiye byose: igihugu, ururimi, umuco n’indangagaciro, ariko ubwo abakoloni baje, basenye ubwo bumwe binyuze mu kwimakaza amacakubiri n’ivangura ryageze no mu madini.
Yavuze ko ubutegetsi bwasimbuye ubukoloni maze nabwo bukomereza muri uwo murongo, himakazwa ivangura n’amacakubiri bishingiye ku moko n’uturere, ndetse ivangura rigera no mu madini, bitera ubuhunzi, urugomo n’ubwicanyi bwa hato na hato, bwagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yibukije ko nyuma yo guhagarika Jenoside, ubuyobozi bushya bwahisemo kubaka igihugu gishingiye ku bumwe, ari na ho haturutse gahunda ya Ndi Umunyarwanda, ababwira ko nta Bunyarwanda buruta ubw’undi, abasaba kutazaba intandaro y’icyahungabanya ubumwe Abanyarwanda bamaze kugeraho.
Yagize ati “Ndi Umunyarwanda igamije kuduha umwanya wo kuganira ku bibazo byacu, tukabishakira umuti. Ndi umunyarwanda ni umusingi w’abo turi bo, Ndi Umunyarwanda igamije guca ibitanya Abanyarwanda bihimbano, Ndi Umunyarwanda kandi ni icyomoro, ni urubuga rufasha abana kutikorera umuzigo w’amateka y’ababyeyi batagizemo uruhare.”
Muri iki kiganiro, hanatanzwe ubuhamya bw’abantu bagizweho ingaruka n’amateka ya Jenoside, aho Mizero Irene, ufite ababyeyi bombi bagize uruhare muri Jenoside, yavuze uburyo Leta yamufashe nk’abandi bana, akishyurirwa amashuri kugeza muri kaminuza ndetse akabona n’akazi.
Gakwerere Alexis uri mu bari mu mahugurwa mu Igororero rya Bugesera, yavuze ko mbere yumvaga yaravanywe mu muryango Nyarwanda kubera ibyaha yakoze, ariko ubu yumva ko afite agaciro.
Ati “Ndi Umunyarwanda yamfashije kumva ko Ndi Umunyarwanda mbere ya byose kuko mbere numvaga naravanywe mu muryango nyarwanda nkumva ntari kimwe n’abandi kubera gufungwa. Numvise ko nanjye mfite agaciro niyemeza guhinduka.”
Ngoboka Jean wo mu Igororero rya Ngoma na we yashimangiye ko aya mahugurwa yamuhaye icyizere cyo gusubira mu muryango agafasha mu kubaka igihugu, aho kwibanda ku moko cyangwa uturere.
Ati” Ndi Umunyarwanda yamfashije kwiyumvamo Ubunyarwanda, nkaba numva nzafatanya n’abandi kubaka Igihugu. Nzajya nkangurira abandi kwiyumvamo Ubunyarwanda aho kwiyumvamo amoko, uturere n’ibindi, kandi numva ningera mu muryango bizamfasha kwiyubaka”.











