sangiza abandi

APR FC yabonye intsinzi biba nko guta inyuma ya Huye

sangiza abandi

Ikipe ya APR FC yatsinze ikipe ya Vipers SC yo muri Uganda ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa gatatu ari nawo wa nyuma w’amatsinda muri CECAFA Kagame Cup 2026, ariko n’ubundi biba iby’ubusa isezererwa itarenze itsinda.

Kuri uyu wa Kane tariki 30 Nyakanga 2026 nibwo hatangiye imikino ya nyuma y’amatsinda ya CECAFA Kagame Cup hakinwa imikino ibiri yo mu itsinda A.

Nk’uko bizagenda no mu yandi matsinda, imikino yombi yatangiriye ku isaha imwe, saa moya z’ijoro (19h00), uwa APR FC na Vipers SC ubera muri Sitade Amahoro naho uwa Gor Mahia FC yo muri Kenya na Garde Républicaine FC yo muri Djibouti ubera muri Kigali Pele Stadium.

Umutoza Taleb Abderrahim wa APR FC ntabwo yigeze akora impinduka mu bakinnyi 11 ugereranyije n’abakinnyi babanjemo ku mukino APR FC yaherukaga gukina yahuyemo na Garde Républicaine FC.

N’ubundi mu izamu rya APR FC habanjemo Hakizimana Adolphe, ba myugariro bari Nshimiyimana Yunusu, Madou Zon, Byiringiro Jean Gilbert na Ishimwe Christian, mu kibuga hagati yari Ronald Ssekiganda, Dao Raouf Memel na Traore Mamadou naho ba rutahizamu bari Cheick Djibril Ouattara, William Tel Togui na Amani Kuodiakan Michel Breygeneve.

Dauda Yussif Seidu utari wagaragaye mu bakinnyi APR FC yakoresheje ku mukino wa Garde Républicaine FC, yari ku ntebe y’abasimbura naho umuzamu Erne Siluane yarikumwe n’ikipe n’ubwo atari mu bakinnyi bagombaga gukoreshwa kuri uyu mukino.

Umukino watangiye APR FC igerageza uburyo bwo kwataka kuko yasabwaga ibitego byinshi, mu gihe Vipers SC y’umutoza Lavagne Denis Jean yahererekanyaga umupira cyane kuko no kunganya uyu mukino byari kuyihesha kuzamuka iyoboye itsinda ntakabuza.

Uku guhererekanya umupira kwa Vipers niko kwaje kuvamo amakosa y’umuzamu Kiggundu Denis watanze umupira nabi, wifatirwa n’abakinnyi ba APR FC, Ouattara atanga umupira kwa Traore Mamadou wahise atsinda igitego cya mbere cya APR FC ku munota wa 19, kiba igitego cya kabiri cya Mamadou muri iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda nyuma y’icyo yatsinze mu mukino wa Garde Républicaine FC. 

Vipers SC yari yabanje mu kibuga abakinnyi benshi badasanzwe babanzamo yazamutse neza yishyura igitego yari yatsinzwe ku ishoti rya Gusto Mulongo ku munota wa 38 bituma amakipe yombi ajya kuruhuka anganya igitego 1-1.

Mu gihe cy’ikiruhuko cy’igice cya mbere, umuhanzi Kenny Sol yataramiye abari bitabiriye uyu mukino muri Sitade Amahoro n’ubwo batari benshi.

Kenny Sol yataramiye abitabiriye umukino wa APR FC na Vipers SC

Mu gice cya kabiri, Vipers SC yakomeje kurusha APR FC nyuma yo kwinjizamo n’abakinnyi bayo bakomeye barimo Farouk Miya na Kapiteni Kalisa Milton n’ubwo APR FC yari yabashije kubona igitego cya kabiri. 

Igitego cya APR FC cyatsinzwe ku munota wa 60 na kapiteni wayo Djibril Ouattara nyuma y’umupira yari ahawe neza na Dao Raouf Memel. 

Vipers SC yakomeje kwitwara neza mu kibuga, ndetse ibona imipira myinshi y’imiterekano ariko ntiyabasha kuyibyaza umusaruro kugeza ibonye ikarita y’umutuku yahawe myugariro Kevin Dasylva Bady ku ikosa yari akoreye Ouattara nyuma y’uko APR FC yarizamutse neza ishaka igitego cya gatatu.

APR FC ntabwo yigeze yuririra ku ikarita y’umutuku ya Vipers SC ngo ibone ibindi bitego n’ubwo umutoza yagaragaje inyota yabyo agashyiramo abakinnyi bakina basatira barimo Hakim Kiwanuka, Uwiyaremye Fidali, Rubuguza Jean Pierre na Iraguha Hadji, yanashyizemo Dauda Yussif Seidu ukina mu kibuga hagati ariko uzwiho amashoti ya kure ashobora kuvamo ibitego.

Izi mpinduka zose ntacyo zamariye APR FC mu minota 14 yakinnye n’abakinnye 10 ba Vipers SC, n’ubundi umukinowarangiye ari intsinzi ya APR FC y’ibitego 2-1 n’ubwo bitakuyeho ko yahise isezererwa muri CECAFA Kagame Cup.

Undi mukino wo muri iri tsinda wabereye kuri Kigali Pelé Stadium warangiye Gor Mahia FC itsinze Garde Républicaine FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Paul Okoth Odhiambo ku munota wa 4 w’umukino bituma ihita izamuka ari iya mbere n’ubwo yari yanabonye ikarita y’umutuku yahawe Onyango Alpha ku munota wa 72.

Imikino yo muri iri tsinda yarangiye Gor Mahia FC ari iya mbere n’amanota 6, yizigamye ibitego 5, Vipers SC ari iya kabiri n’amanota 6, yizigamye ibitego 3, APR FC ari iya gatatu n’amanota 6, ifite umwenda w’ibitego 2 naho Garde Républicaine FC yasezerewe ntanota ibonye kuko yatsinzwe imikino 3 yose, ifite umwenda w’ibitego 6.

Ibi bivuze ko bidasubirwa ikipe ya Gor Mahia yahise igera muri 1/2, Viper SC igomba gutegereza uko mu yandi matsinda bizagenda kuko ishobora kuzamuka nk’ikipe yatsinzwe neza, naho amakipe ya APR FC na Garde Républicaine FC yahise asezererwa mu irushanwa mu buryo budasubirwaho.

Imikino y’umunsi wa nyuma w’amatsinda muri CECAFA Kagame Cup irakomeza kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Nyakanga 2026 hakinwa imikino 2 yo mu itsinda C yose izatangira saa moya z’umugoroba.

Singida Black Stars na Simba SC zombi zo muri Tanzania zizakinira muri Sitade Amahoro naho Jamus FC yo muri Sudani y’Epfo izakina na Mogadishu City Club yo muri Somalia muri Kigali Pele Stadium.

Muri iri tsinda naho rurageretse kuko riyobowe na Jamus SC n’amanota 4, yizigamye ibitego 2, Singida Black Stars ifite amanota 3, yizigamye igitego 1, Simba SC ni iya gatatu n’amanota 2, naho Mogadishu City Club ni iya nyuma n’inota rimwe, ifite umwenda w’ibitego 3.

Traore Mamadou yatsinze igitego cya mbere cya APR FC
Djibril Outtara yatsindiye APR FC igitego cya kabiri
Gusto Mulongo yatsindiye Vipers SC igitego kimwe rukumbi yabonye muri uyu mukino

Photos:

[fluentform id="3"]