Ikipe y’u Rwanda Amavubi yatsinze ikipe y’Igihugu ya Zimbambwe, igitego 1-0 mu mukino wa munani wo gushaka itike yo kwerekeza mu Gikombe cy’Isi cya 2026.
Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Orlando muri Afurika y’Epfo, kuri uyu wa kabiri, tariki ya 9 Nzeri 2025.
Amavubi yari yabanjemo abakinnyi bose ngenderwaho usibye Rutahizamu Nshuti Innocent wari ufite amakarita abiri y’umuhondo atamwemerera gukina uyu mukino, na Ombolenga Fitina wari wicajwe ku gatebe k’abasimbura, aho umwanya we wari uri gukinamo Kavita Mabaya.
Igice cya mbere cy’uyu mukino Amavubi yagerageje gukora ubusatizi ashaka gufungura amazamu ariko ba myugariro ba Zimbabwe bakomeza kwihagararaho. Abasore b’u Rwanda bakomeje kugerageza amahirwe, maze cyera kabaye bafungura amazamu ku munota wa 40′ ku gitego cyatsinzwe na Mugisha Gilbert.
Iki gitego cyaturutse ku mupira w’umuterekano watewe na Kwizera Jojea, maze abakinnyi b’ikipe y’Igihugu ya Zimbabwe bawuhanagura nabi usanga Mugisha Gilbert wari uhagaze neza yitaruye izamu gato, maze ahita atera ishoti riremereye cyane umupira uruhukira mu rushundura.
Igice cya kabiri cyagarukanye ingufu n’imbaraga ku mpande zombi, aho by’umwihariko abasore ba Zimbabwe bayobowe na kapiteni Marshall Munetsi bageragezaga kureba ko bagombora igitego bari batsinzwe ariko ubwugarizi bw’u Rwanda bwari buyobowe na Manzi Thierry bukomeza kwihagararaho neza.
Umutoza w’ikipe y’Igihugu Amavubi yaje gukora impinduka aho abakinnyi barimo Gitego Arthur, Bryan Ngwabije ndetse na Ishimwe Anicet basimbuye abarimo : Biramahire Abeddy, Bizimana Djihad ndetse na Kwizera Jojea.
Abasore b’ikipe y’igihugu ya Zimbabwe bakomeje kotsa igitutu Amavubi ariko ntibyagira icyo bitanga umukino urangira Amavubi atsinze Zimbabwe igitego 1-0.
Nyuma yo gutsinda Zimbabwe, Amavubi kuri ubu ari ku mwanya wa gatatu n’amanota 11, ni mu gihe ikipe y’Igihugu ya Afurika y’Epfo ariyo iyoboye iri tsinda n’amanota 17.
Nyuma yo gutsinda uyu mukino Abakinnyi b’Amavubi bishimiye iyi nstinzi hamwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Hategekimana Emmanuel warikumwe na perezida wa Ferwafa uherutse gutorwa, Shema Ngoga Fabrice.
Mu ijambo rya Shema Ngoga, yijeje abakinnyi b’Amavubi ko bitarenze mu gitondo cyo ku wa gatatu, bazaba bamaze kubona agahimbazamusyi bemerewe ko gutsinda uyu mukino.









