Ambasaderi uhagarariye u Rwanda mu Kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Amahoro n’Umutekano, Martin Ngoga, yagaragaje ko Loni ikeneye gushyiraho uburyo bunoze bwo gukemura ibibazo bikibangamiye ibikorwa byo kubungabunga amahoro, iby’imiyoborere n’ubushobozi buke mu bijyanye n’imari.
Yabitangaje mu nama y’Akanama ka Loni yiga ku iterambere ry’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro, aho yagarutse ku mbogamizi zituma ibikorwa bya Loni bidatanga umusaruro wifuzwa, zirimo no kubura umurongo uhamye wa politiki ngenderwaho.
Amb. Ngoga yavuze ko ubunyangamugayo ndetse no kutabogamira ku ruhande rumwe ari ihame ry’ingenzi kugirango ingabo za Loni zoherezwa mu butumwa bw’amahoro zizerwe kandi zitange umusaruro.
Ati” Ubunyangamugayo no kutabogama ni ihame ry’ingenzi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, kandi byagize uruhare rukomeye mu gutuma ingabo za Loni ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro (Blue Helmets) zizerwa kandi zubahwa nk’imbaraga zidafatika ariko zifasha mu kubungabunga amahoro n’umutekano.”
Yakomeje agaragaza ko hari aho iri hame ryagiye ryirengagizwa bitewe n’inyungu za politiki mpuzamahanga zidafite umurongo uhamye, bituma rimwe na rimwe abari mu butumwa bw’amahoro babogamira ku ruhande rumwe kandi bitemewe n’amategeko.
Amb. Ngoga yavuze ko hakenewe gukemura impamvu shingiro z’amakimbirane zirimo imiyoborere mibi, ruswa, akarengane, ivangura n’ubukene, kuko ari byo bitera umutekano muke.
Ati” Umuryango mpuzamahanga ukwiye gushyira imbaraga mu gushaka ibisubizo birambye aho kwibanda gusa ku guhangana n’ingaruka ziterwa n’ibi bibazo.”
Ambasaderi Ngoga yaboneyeho kwibutsa abagize akanama ka Loni ko kurwanya amagambo yuzuye urwango n’ingengabitekerezo ari uburyo bwo gutabara abaturage, kuko ariyo aba intandaro y’ibyaha bikomeye birimo ubwicanyi.
Anagaragaza ko ibintu birushaho kuba bibi iyo Loni iguye mu mutego wo kugendera ku makuru y’ibinyoma rimwe na rimwe aturuka bitangazamakuru bitangaza amakuru agamije inyungu za politiki z’impande zimwe.
Ambasaderi Ngoga yaboneyeho no gushimira uruhare rw’abasirikare n’abandi bakozi ba Loni bari mu butumwa butandukanye bwo kubungabunga amahoro ku Isi, ndetse yunamira n’abapfuye barwanira amahoro muri ubu butumwa.





