sangiza abandi

Amasezerano yo guhashya FDLR yashyize arasinywa – U Rwanda na RDC mu biganiro bya Luanda

sangiza abandi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe n’uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kayikwamba Wagner basinye amasezerano yo guhashya umutwe wa FDLR ubangamiye umutekano w’u Rwanda.

Iyi myanzuro yasinyiwe mu nama ya Gatanu yabereye i Luanda muri Angola, ku wa gatandatu tariki ya 12 Ukwakira 2024.

Aya masezerano yasinywe yemeza gahunda yari yatanzwe n’inzobere mu by’umutekano ziturutse muri ibi bihugu bitatu, igaragaza uburyo bwakoreshwa mu guhashya umutwe wa FDLR umaze igihe ukorana n’igisirikare cya RDC, ngo uhungabanye umutekano w’u Rwanda.

Aya masezerano yasinywe nyuma yuko inama yahuje aba ba Minisitiri yo kuwa 14 Nzeri 2024, Minisitiri Kayikwamba yanze gushyira umukono kuri raporo y’uburyo buhuriweho bwo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko isinywa ry’iyo myanzuro y’inama ya gatanu, ari inzira nziza iganisha ku mahoro n’umutekano mu Karere, cyane ko niramuka igaragajwe ikanubahirizwa aribwo u Rwanda ruzavugurura gahunda zarwo z’ubwirinzi zashyizweho.

Biteganyijwe ko inzobere mu by’umutekano zizongera zigahura zikanoza neza gahunda yo gusenya FDLR, ibyo zemeje bigasuzumwa n’inama y’abaminisitiri itaha.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]