sangiza abandi

Umutungo wa RSSB warenze Tiriyari eshatu

sangiza abandi

Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) rwatangaje ko umutungo warwo ugeze kuri  Tiriyari eshatu na Miliyari 1 (T3.1) .

Uru rwego rwabitangaje kuri uyu wa Gatatu ubwo bagiranaga  ikiganiro n’itangazamakuru, cyagarukaga ku ishusho rusange y’uko ihagaze kuva mu myaka itanu ishize (2021-2025).

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, Regis Rugemanshuro, yatangaje ko yishimira ko abanyamuryango bayo barushaho kugana serivisi zitandukanye zirimo na gahunda yo kwiteganyiriza ya Ejo Heza.

Rugemanshuro yavuze  ko ku bijyanye n’urwunguko ku gishoro,  muri Kamena uyu mwaka, yari RSSB yungutse miliyari 361 na miliyoni 700 frw .

Ati “ Bituruka kuba kuko imisanzu itangwa byarorohejwe,abayitangirwa borohejwe kubona amakuru.”

Inyungu ku gishoro ya RSSB, yavuye kuri 1.4% mu 2021 igera kuri 14.2% muri Kamena 2025.

Yavuze ko kuba urwunguko rwariyongereye bigaragaza ko uru rwego rufitiwe ikizere.

Ati “Bitanga ikizere cyuko umutungo w’abanyamuryango urinzwe neza, ukoreshwa mu nyungu z’abanyamuryango, mu nyungu z’igihugu, mu guteza imbere no guhanga imirimo mu guteza imbere igihugu cyacu.”

 RSSB ivuga ko usibye ibijyanye n’imisanzu, uru rwego rukora ubucuruzi butandukanye burimo n’ibijyanye n’inzu zo guturamo aho hagiye kuzura inzu 500 zo gutura, kubaka hoteli y’inyenyeri eshanu ndetse no kubaka inzu z’ubucuruzi.

 Mu myaka itanu ishize, ibigo by’ubuvuzi bikorana na RSSB kuri Mutuelle de Sante byavuye kuri 953 bigera kuri 1182, na ho ibikorana na RAMA biva kuri 810 bigera kuri 1152.

RSSB igaragaza ko nubwo muri rusange ibijyanye n’ishoramari mu nyubako bikiri inyuma, iryo shoramari rigize 10% y’ishoramari rya RSSB ryose.

Yagize ati “Hano ni hamwe mu ho dutekereza ko dukeneye kuzamura imikorere, nubwo hari impinduka mu bijyanye n’imishinga ishyirwa mu bikorwa, haracyagaragara gukererwa, gutinda gutangira, gutinda gusoza, bijyanye yaba ari ubushobozi bwo kubikurikirana, ariko n’urwo rwego rw’imyubakire rukeneye kongera umusasuro.”

RSSB ivuga ko serivisi itanga zagiye ziyongera mu myaka yatambutse ndetse nubwo habayeho icyorezo cya COVID-19 cyahungabanyije Isi, batagizweho n’ingaruka cyane mu mikorere.

Photos:

[fluentform id="3"]