sangiza abandi

Nta funi, nta Mujyojyo | Amavubi y’abato nayo yatsinzwe 3-0

sangiza abandi

Ikipe y’igihugu y’Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 yanyagiwe na Tanzania ibitego 3-0 mu mikino ya CECAFA yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika.

Nyuma y’uko Amavubi makuru atsinzwe na Benin ibitego 3-0 mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika. Barumuna bayo mu batarengeje imyaka 20 bati “Tukunga mu ryanyu”.

Umukino w’abatarengeje imyaka 20 wakinwe kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Ukwakira 2024, Saa Kumi n’Ebyiri, kuri Azam Complex.

Ubwo umukino watangiraga, ku munota wa gatatu Zidane Sereri ukinira ikipe y’Igihugu ya Tanzania yatsinze igitego cy’umutwe, maze Amavubi U20 atangira gutakaza icyizere cyo kwegukana uyu mukino.

Amavubi U20 yagerageje kwiharira umukino ndetse agerageza kurema amahirwe yo gutsinda, gusa ibitego bibiri bya Sabri Kondo byatumye Tanzania U20 ishimangira intsinzi n’umwanya wa mbere, yegukana umukino ku bitego 3-0.

Nyuma y’uyu mukino ibyo kujya mu gikombe cy’Isi ku ikipe y’u Rwanda yabatarengeje imyaka 20 byasigaye ari inzozi, dore ko kuri ubu mu itsinda A arimo ari ku mwanya ubanzariza uwanyuma n’inota rimwe ndetse irushwa amanota 8 na Tanzania iri ku mwanya wa mbere.

Abakinnyi 11 umutoza w’Amavubi U 20 Eric Nshimiyimana yabanje mu kibuga bari Habineza Fils,Uwineza Rene, Niyomugabo Emmanuel, Kayiranga Fabrice, Niyigena Abdoul, Sibomana Sultan Bobo, Ndayishimiye Didier,Sindi Jesus Paul, Iradukunda Pascal, Musabyimana Thierry na Yangiriyeneza Erirohe.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]